2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kanimba yasabye Munyeshyaka gukurikirana ibyo Kagame yemereye abaturage

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-05 06:53:54

 
Share on:
 
Yasuwe:227
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Uwari Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Francois Kanimba, yahererekanyije ububasha na Vincent Munyeshyaka wamusimbuye, ugiye kuyobora Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, amusaba gukurikirana ibyo Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yemereye abaturage.

JPEG - 209.4 kb
Iburyo ni Francois Kanimba ahererekanya ububasha na Minisitiri Vincent Munyeshyaka (Foto James R.)

Mu muhango w’ihererekanya bubasha wabaye ejo hashize ku wa 4 Kanama 2017, Uwahoze ayobora Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Francois Kanimba, ni ho yasabye uwamusimbuye, Vincent Munyeshyaka, wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, gukurikirana ibyo Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage.

JPEG - 309.8 kb
Imbere uturutse iburyo ni Mbabazi Rosemary, Francois Kanimba, Minisitiri Munyeshyaka Vincent na Sebera Michel, bari kumwe n’abakozi ba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Foto James R.)

Kanimba yabwiye Munyeshyaka ko hari imishinga n’ibikorwa by’iyi Minisiteri bigomba gukurikiranwa kugeza bikozwe nkuko byumvikanweho binashyirwa mu myanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ndetse n’Umwiherero w’abayobozi b’Igihugu, kandi harimo ibyo Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage.

Yamusabye kuzakurikirana imishinga yo kubaka no gukwirakwiza amasoko hafi y’imipaka yose y’igihugu, gushyigikira no guteza imbere gahunda ya ‘Hanga umurimo’, gusoza ibikorwa byo kwimura inganda no guha ingurane abaturage bakoreraga mu karere k’inganda.

Kanimba kandi yasabye Munyeshyaka kwita kuri politiki y’ubucuruzi bwa peteroli mu Rwanda hashyirwaho ibigega byo kwizigamira yise ‘strategic reserves’, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, guca imyambaro ya caguwa, gushyira abakozi mu myanya ikenewe, n’ibindi.

Munyeshyaka akaba yarashimye Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere, avuga ko atazamutenguha, ahubwo ko azakomeza kumufasha mu bikorwa byo guteza imbere urwego rw’inganda ndetse n’amakoperative, hagamijwe gukemura ibibazo igihugu gifite.

Bimwe mu byo Minisitiri Munyeshyaka agiye gushyiramo imbaraga afatanyije n’ikipe asanze bagiye gufatanya, yavuze ko ari ukwihutira gukemura ikibazo kigihari cy’icyuho kigaragara hagati y’ibyinjira mu gihugu n’ibyoherezwa hanze, ku buryo hagiye gukorwa ibishoboka u Rwanda rukihaza, rugasagurira amasoko yo hanze. Ati “U Rwanda rufite amahirwe yuko ubukungu bw’igihugu bushobora gukomeza kwiyongera bishingiye ku ruhare rwo guteza imbere serivise n’inganda.”

Habaye kandi umuhango w’ihererekanya bubasha hagati y’abanyamabanga bahoraho muri iyi Minisiteri, hagati ya Mbabazi Rosemary n’uwamusimbuye kuri uyu mwanya Sebera Michel.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE