2017-09-25 08:13:20 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu: Abaturuka mu bihugu 11 bigiye byinshi ku Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-04 07:42:34

 
Share on:
 
Yasuwe:12
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abanyamahanga bakomoka mu bihugu bigera kuri 11 bya Afurika no hanze yayo baravuga ko bigiye byinshi ku Rwanda birimo ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda na gahunda zigamije kubiba amahoro n’iterambere igihugu kimaze kugeraho.

JPEG - 356.9 kb
Abanyamahanga bishimiye kwigira ku Rwanda (foto Iyaremye Y)

Abaturutse muri ibyo bihugu bibumbiye mu muryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ‘Servas International Rwanda’ ugamije guteza imbere amahoro binyuze mu bucuti.

Bavuga ko nyuma yo kumara iminsi igera kuri 5 mu Rwanda bahigiye byinshi byakwifashishwa mu guhindura isi n’abayituye.

Demel Elizabert ni umuturage ukomoka muri Canada ariko akaba aba muri Malawi, abarizwa muri uyu muryango.

Yagize ati “Mu gihe tumaze mu Rwanda twishimiye uburyo u Rwanda rubayeho, twishimiye uburyo igihugu cyavuye mu bihe bibi by’icuraburindi kikiyubaka ku rwego rushimishije rugaragarira buri wese, twatembereye henshi batuganiriza ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, twabonye ukuntu abantu biciwe ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi bababariye ababiciye, twize byinshi byadufasha.”
Yemeza ko buri munyamahanga yari akwiye kugira amahirwe yo gusura igihugu cy’u Rwanda, akirebera ibyiza birimo, akareba gahunda zitandukanye zifasha Abanyarwanda zirimo ‘Ndi Umunyarwanda’ na gahunda zigamije kubiba amahoro.

Rutayisire Fidele, ni umuyobozi mukuru uhagarariye uyu muryango mu Rwanda, avuga ko bishimira kuba baragiye muri uyu muryango nabo bakawutangiza mu Rwanda, aho umaze kugira abanyamuryango bagera kuri 52 bakora neza kandi bamaze kugira uruhare mu kubiba amahoro binyuze mu bucuti.

Yagize ati “Gahunda nk’izi ziduhuza n’abanyamahanga baturutse impande zitandukanye z’isi zimaze gutera imbere, baraza tukabakira neza tunabasangiza urwego igihugu cyacu kimaze kugeraho muri gahunda zose, bagenda bishimye ndetse bafashe amasomo afatika.

Ikindi iyo bavuye mu Rwanda baragenda bakabisangiza amahanga yose aho baturuka ugasanga birerekana isura nyayo y’igihugu.”

Murenzi Janvier, umuyobozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, yagize ati “Tumaze kugera ku bintu byinshi byakwigwa n’abanyamahanga nabo bakamenya u Rwanda rwihariye byinshi amahanga atangarira harimo gahunda nyinshi zirimo za Ndi umunyarwanda zifite aho zatuvanye n’aho zitugejeje natwe twishimira kwakira abashyitsi.”

Bamwe mu banyamaganga bamaze iminsi mu karere ka Rubavu harimo abaturuka muri Malawi, DRC, Nigeria, Afurika y’Epfo, Austraria, Canada n’ahandi hatandukanye.

IYAREMYE YVES

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE