2017-11-23 07:40:03 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

AU yemeye isubikwa ry’amatora muri RDC

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-04 07:31:39

 
Share on:
 
Yasuwe:170
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ukurikije Itegeko Nshinga rya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (DRC), igihe cyari cyaragenwe cy’amatora ya Perezida cyarangiye mu kuboza 2016. Isubikwa ry’aya matora ryateje ubwumvikane buke hagati ya Leta ya Joseph Kabila n’abanyapolitiki batavuga rumwe na we.

JPEG - 120.3 kb
Perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo mu mwaka wa 2016

Icyakora mu biganiro byahuje abanyapolitiki b’impande zose byayobowe n’Abasenyeri ba Kiliziya Gatolika ba Kongo, bemeranyijwe ko noneho amatora y’umukuru w’igihugu azakorwa bitarenze uyu mwaka wa 2017.

Guverinoma ya Kinshasa imaze kubona ko aya matora atazashoboka kubera impamvu zitandukanye, yasobanuriye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ko n’ubundi amatora muri uyu mwaka atagishobotse, AU na yo itazuyaje iha umugisha iki cyifuzo cy’ubutegetsi bwa Kinshasa. Ihuriro Rassemblement riyobowe na Félix Tshisekedi ryatunguwe n’umwanzuro wa «African Union» ryamaganira kure icyo ryise kubogamira kuri Perezida Kabila.

JPEG - 143.7 kb
Abanyapolitiki b’ihuriro Rassemblement riyobowe na Félix Tshisekedi (uwa 2 uhereye ibumoso) bakomeje gusaba ko amatora ya Perezida akorwa

Ikinyamakuru Jeune Afrique gitangaza ko Guverinoma ya Kongo-Kinshasa n’abakunzi b’ishyaka riri ku butegetsi bageze kuri iyi ntsinzi yo kumvikanisha impamvu amatora agomba kongera gusubikwa biyushye akuya. Ngo nta bwo byikoze nkuko byatangajwe na Michael Sakombi, umujyanama wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ku birebana n’ubutwererane na politiki.

Yagize ati «Kwemererwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kongera gusubika amatora ya Perezida muri DRC, ni umusaruro uva ku kazi kakozwe na Léonard Che Okitundu, Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga. Kuva yahabwa uyu mwanya, Okitundu yazengurutse kimwe cya kabiri cy’ibihugu by’Umugabane wa Afurika agenda asobanurira abakuru b’igihugu n’aba za Guverinoma inzitizi zatumye badategura amatora nkuko yari yabitumwe na mugenzi wabo Joseph Kabila».

AU yashimye ibyakozwe na CENI
Nubwo Ihuriro ry’imitwe ya politiki itavuga rumwe na Guverinoma ya Kongo ryamaganye rinanenga icyemezo cya AU cyo gushyigikira ibisobanuro yagejejweho na Leta ya Kinshasa ku mpamvu zatumye itabasha gutegura amatora y’Umukuru w’igihugu, ubuyobozi bw’Afurika Yunze Ubumwe bwatangaje ko icyo bwashimye kurenza byose ari akazi komisiyo y’amatora yigenga ya Kongo (CENI) yakoze ko kubarura abaturage bo mu gihugu cyose mu mezi make ashoboka. Batangarije Jeune Afrique ko inama ya AU yateranye ku wa 23 Kanama i Addis Abeba muri Etiyopiya mu rwego rwo gusuzuma amakuru bagejejweho na DRC. Ati «Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kamaze gusesengura inzitizi Guverinoma yakagejejeho, ku wa 31 Kanama kafashe umwanzuro wa 712 wako. Kemeje ko koko manda ya Perezida Joseph Kabila yemewe n’Itegeko Nshinga ry’igihugu yarangiye mu kuboza 2016».

Ariko kubera ko amatora atari gukorwa nta rutonde rw’abagize inteko itora rwari ruhari, byari ngombwa ko CENI ihera ku ibarura. Ati «Turashimira cyane ko mu gihe kitageze umwaka, komisiyo yabaruye abagejeje igihe cyo gutora ku rugero rwa 98%.

Akanama kasabye uru rwego, kwihutira gushyira ahagaragara ingengabihe y’amatora kandi rukabikora mu gihe kitarambiranye ». Ubuyobozi bwa Céni bwatangaje ko rwose ako kazi ko gutegura ingengabihe y’amatora no kuyitangariza abanegihugu ngo izabafata iminsi itari myinshi. AU yahaye amabwiriza Guverinoma gufatanya na CNSA, abagize akanama gashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ibyavuye mu masezerano yasinyiwe mu kigo cyitirirwa Mutagatifu Sylvestre bakunganira CENI mu kwihutisha gahunda zisigaye kugira ngo amatora ya Perezida azabe mu mutuzo.

Afurika Yunze Ubumwe yatangaje ko kwirengagiza ko DRC yahuye n’ibibazo byinshi byatumye amatora ataba, ngo byaba ari ukwirengagiza ukuri. Ati «Inzitizi ya mbere ni umutekano muke wabaye mu ntara ya Kasaï Central. Hirya no hino mu gihugu havugwa ubwicanyi bukorerwa abaturage, bikozwe n’imitwe y’inyeshyamba. Aho hantu hose nta bwo hakorwa amatora kandi umubare w’abagejeje igihe cyo gutora batarabaruwe». Iki cyemezo cya AU gishyigikira ko amatora ya Perezida muri Kongo yongera gusubikwa ku ncuro ya kabiri kuko hari ibintu byinshi bikibura harimo n’ingengo y’imari izafasha mu matora.

Ihuriro ry’imitwe ya politiki itavuga rumwe na Leta ya Kongo-Kinshasa Rassamblement batangaza ko kuba AU ishyigikiye amakosa ya Perezida Joseph Kabila yo kwikubira ubutegetsi, ngo ni urukozasoni n’ikimwaro kuri Afurika yose.

Bagize bati «Byumvikana bite ko AU yatinyuka gufata icyemezo n’umwanzuro bivuguruza ibyafashwe n’Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi?»

Christophe Lutundula umunyamuryango w’ihuriro ry’imitwe ya politiki rizwi ku izina rya G7 ati «Umwanzuro wa AU ku matora y’umukuru w’igihugu muri DRC urababaje, ariko ntibiduciye intege zo gukomeza urugamba rwo kurwanira ukuri kw’Itegeko Nshinga kwirengagijwe».

Uyu munyapolitiki yakomeje avuga ko batatunguwe n’icyemezo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Lutundula akomeza agira ati «Amayeri ya Joseph Kabila arazwi. Iteka iyo Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi kanenze cyangwa kamaganye amahano akorwa n’ubutegetsi bwe, yihutira gushakisha uburyo ayobya uburari».

Ibyo uyu munyapolitiki avuga ko Loni itemeranya na AU ni ibijyanye na raporo zimaze iminsi zisohoka zishinja Guverinoma ya Kinshasa, uruhare mu bwicanyi bwakorewe abaturage mu ntara ya Kasayi n’umutekano muke urushaho kwiyongera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Hari abanyapolitiki b’iki gihugu bemeza ko bazi neza ko amatora ya Perezida atazaba no mu mwaka utaha wa 2018 kuko ngo umukuru w’igihugu uri ku butegetsi adashaka kubutanga.

KAYIRA ETIENNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE