2017-11-23 18:23:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu: AS Kigali yegukanye igikombe cyitiriwe intsinzi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-04 06:46:05

 
Share on:
 
Yasuwe:35
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe ya AS Kigali ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa ritiriwe instinzi ryabereye mu Karere ka Rubavu “Rubavu Intsinzi Celebration Cup ”. AS Kigali yegukanye iki gikombe itsinze APR FC kuri penaliti 3-2 nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

JPEG - 287 kb
Ubwo AS Kigali yashyikirizwaga igikombe na Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba, Munyantwari Alphonse

Iyi mikino yari mu rwego rwo kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame yahuje amakipe yo mu Rwanda na RDC hagamijwe kwishimana n’abaturage b’aka karere bagize uruhare mu kwitorera umukuru w’igihugu bavuga ko yabagejeje kuri byinshi by’iterambere.

Aya makipe ni Etincelles FC, Marines FC, AS Kigali, APR FC zo mu Rwanda, Virunga na Kabasha zo muri RDC.

Mu majonjora, AS Kigali yatsinze Marines FC igitego 1-0, Virunga FC yanganyije na Kabasha 0-0, Virunga itsinda kuri penaliti 9-8 naho APR FC itsinda Etincelles FC igitego 1-0. Muri ½ , APR FC yatsinze Virunga igitego 1-0 naho AS Kigali inganya na Kabasha 0-0, AS Kigali ikomeza kuri penaliti 5-4.

Mbere y’umukino wa nyuma, Virunga na Kabasha zakiniye umwanya wa 3 aho zanganyije 0-0 nyuma Virunga itsinda penaliti 3-0.

Mu mukino wa nyuma, AS Kigali na APR FC mu minota 90 zanganyije ibitego 2-2 byatsinzwe na Niyonzima Ally na Nshuti Savio ku ruhande rwa AS Kigali naho APR FC itsindirwa na Sekamana Maxime ikindi Nshuti Savio aracyitsinda. Nyuma yo kunganya ibitego 2-2 hitabajwe penaliti, AS Kigali yinjiza 3 kuri 2 za APR FC.

AS Kigali yabaye iya mbere yahawe igikombe n’amafaranga ibihumbi 850, APR FC ibihumbi 680, Virunga FC ihabwa ibihumbi 420, Kabasha FC ihabwa ibihumbi 250 n’amakipe abiri ya nyuma Marines FC na Etenciles zahawe buri imwe ibihumbi 170.

IYAREMYE YVES

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE