2017-11-21 14:43:49 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Manifesito ya FPR-Inkotanyi igiye gushyirwa mu bikorwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-04 06:41:46

 
Share on:
 
Yasuwe:215
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 ni gahunda ituruka muri Manifesito y’Umutwe wa Politiki uba watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu. Umuryango FPR-Inkotanyi wegukanye intsinzi mu matora, ni wo Manifesito yayo igiye gushyirwa mu bikorwa bigizwemo uruhare n’inzego zitandukanye ku bufatanye n’abaturage kugira ngo ibyo Perezida Paul Kagame yasezeranyije Abanyarwanda ubwo yiyamamazaga bishyirwe mu ngiro.

JPEG - 406.9 kb
Nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu, Manifesto y’Umuryango FPR-Inkotanyi ni yo izagenderwaho mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi

Nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu no kurahira kwe, agashyiraho Minisitiri w’Intebe, na we iyo amaze kurahira, Umukuru w’Igihugu ashyiraho abagize Guverinoma, bakarahira, ubundi hagatangira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo yasezeranyije abaturage igihe yiyamamazaga.

Mu kiganiro cyihariye n’Imvaho Nshya, umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Kabera Godfrey, yagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’iyi Manifesito.

Yagize ati “Manifesto ni gahunda ngari iba ikubiyemo byinshi mu bikorwa Perezida wa Repubulika aba yasezeranyije Abanyarwanda. Umuryango FPR-Inkotanyi ni wo wegukanye intsinzi y’Umukuru w’Igihugu nk’ishyaka riri ku butegetsi bivuze ko Manifesito yaryo ishingirwaho minisiteri zose zikayishyira mu igenamigambi ryazo, zikoherezwa mu turere natwo tukazishyira mu mihigo, gusa hanongerwamo n’ibindi.”
Avuga ko kubera ko igihugu kiba gisanganywe icyerekezo cyacyo biba ngombwa ko hanarebwa ibyakozwe, ibitarakorwa bikongerwamo kugira ngo ibiteganyijwe muri cya cyerekezo bikomeze gushyirwa mu ngiro.

Kabera ati “Mu Rwanda dufite icyerekezo 2020, hari ibiteganyijwemo, dufite icyerekezo 2035, 2050 na 2065 ndetse tunafite gahunda tuba duhuriyeho n’ibihugu biri mu Karere k’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kimwe n’icyerekezo cy’intego z’iterambere rirambye. Aha hose turahareba hagamijwe ko ibikubiyemo nabyo bishyirwa mu igenamigambi ry’ibigomba gukorwa.”

Kabera atangaza kandi ko uruhare rw’abaturage ari ngombwa cyane mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 kimwe n’ibiba bikubiye muri za viziyo zitandukanye z’igihugu.

Ati “Iyo abaturage bahana inka hagati yabo baba barimo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo koroza inka Abanyarwanda bigamije imibereho myiza yabo. Ibi ni kimwe n’ibindi nko gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga nka mobile money, mobile banking n’ibindi. Leta icyo ikora ishyiraho ibikorwa remezo abaturage nabo bakagira uruhare mu kubibyaza umusaruro ugamije impinduka mu mibereho myiza yabo.”

Gasamagera Wellars, Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi akaba n’umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’amahugurwa mu by’imicungire y’abakozi n’umutungo, avuga ko Manifesito ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame izashyirwa mu bikorwa binyuze muri za Minisiteri zinyuranye kumanuka kugera mu nzego z’ibanze ari naho abaturage bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa.

JPEG - 190.3 kb
Hon. Gasamagera Wellars, Umuyobozi mukur wa RMI

Yagize ati “Manifesito iba ikubiyemo gahunda z’ubuzima bwose bw’igihugu, Minisiteri ziyishyira mu igenamigambi ryazo rikamanuka mu turere twose na two tukayishyira mu bikorwa binyuze mu mihigo yatwo. Ibi bikorwa nyuma yo kumva ibitekerezo by’abaturage hagamijwe ko bakomeza kugira ijambo n’uruhare mu bibakorerwa.”

Ku mugoroba w’umunsi w’amatora y’Umukuru w’Igihugu, ubwo byari bimaze gutangazwa by’agateganyo ko Paul Kagame, umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ari we wegukanye intsinzi, yavuze ko akazi kagiye gutangira nk’uko bisanzwe. Ubu, ibikubiye muri Manifesito y’uyu Muryango, gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, guteza imbere urubyiruko, abari n’abategarugori, kubaka iterambere rirambye n’ibindi, ni byo bigiye gukomeza kubakwa mu myaka irindwi iri imbere.

GATETE JEAN BOSCO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE