2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma:Abaturage biyemeje gufatanya na Guverinoma nshya mu kwesa imihigo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-03 08:49:45

 
Share on:
 
Yasuwe:37
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Ngoma, mu ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko bakiriye neza Guverinoma nshya izafatanya na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

JPEG - 361.4 kb
Ibikorwaremezo by’amashanyarazi , amazi meza n’amashuri nibyo abatuye i Ngoma bifuza ko byakwibandwaho

Kuwa 30 Kanama 2017, ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente Edouard, ahita arahirira inshingano ahawe. Kuri uwo mugoroba, hatangajwe abagize Guverinoma nshya, bucya barahira.

Abatuye akarere ka Ngoma babwiye Imvaho Nshya ko bakurikiye imigendekere y’ibikorwa byo gushyiraho Guverinoma mu buryo butandukanye binyuze mu bitangazamakuru, kandi banyuzwe n’impinduka zagaragaye mu bagize Guverinoma kuko ngo bizeye ko abo Perezida Kagame yahisemo ko bafatanya bafite ubushobozi ku buryo bizeye ko iterambere u Rwanda rwari rugezeho nyuma y’imyaka 23 riziyongera cyane muri iyi myaka 7 iri imbere.

Icyo abatuye Ngoma bahurizaho ni uko biteguye gufatanya na Perezida wa Repubulika Paul Kagame bitoreye, kwesa imihigo no kugera ku iterambere.

Mihigo Samuel wo mu Kagari ka Rujambara, mu murenge wa Rurenge yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika twaramutoye cyane kandi tubyishimiye, kuko yatuyoboye neza, atugeza ku bikorwa byinshi by’amajyambere birimo imihanda, amashuri, amavuriro, amashanyarazi n’uburezi bwiza.

Ubu rero we n’abo yashyizeho bagiye gufatanya kutuyobora, turamwizeye kandi twizeye ko azakomeza akagira n’ibindi byinshi yongeraho. Yongere amashuri abana bigire hafi, ndetse n’abasaza nkatwe twifuza kuba twakomeza tukiga, tukamenya n’icyongereza.”

Nzabonimana Claude, na we yagize ati “Kuva twatwikurura umugeni wacu Paul Kagame, kugeza uyu munsi n’ibihe biri imbere, abanyarwanda turishimiye. Ni we twihitiyemo kandi yemerwa n’igihugu cyose, kandi aho twari tugeze haba mu bijyanye n’ibikorwaremezo, ubuzima bwiza; dufite icyizere ko tuzagera heza kurushaho kubera we.”

Mukabihoyiki Donatha, wo mu murenge wa Kazo, mu kagari ka Karama, we avuga ko muri manda y’imyaka 7 ya Perezida Kagame abagore biteguye gukomeza kubyaza umusaruro agaciro basubijwe, bakataza mu iterambere.

Ati “Ibyo Kagame yatugejejeho ni byinshi birimo imihanda, amazi, umuriro, nta kibazo dufite kandi ibyo nta bwo twakifuza umuntu wabisenya, ngo yice amazi, cyangwa yibe insinga z’amashanyarazi.

Abagore baduhaye ijambo, kera nta jambo twagiraga, ariko ubu umugore mu iterambere ni uwa mbere, kuyobora, byose arabishoboye kandi tubikesha ubuyobozi bwiza.”

Mu bikorwa bamwe mu batuye akarere ka Ngoma bifuza ko byakomeza gushyirwamo imbaraga ni ukubaka ibikorwaremezo birimo kubegeraza amashanyarazi, amashuri y’abana, amavuriro n’amazi meza ahagije akaboneka; kuko ngo ahenshi amazi aza iminsi mike, ubundi akabura.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE