2017-11-23 18:23:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nzamwita yahumurije abagize impungenge ku cyemezo cya FIFA

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-03 08:45:49

 
Share on:
 
Yasuwe:399
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent De Gaule aravuga ko abantu badakwiye guhangayikishwa n’icyemezo cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA” cyo guhagarika amatora ya FERWAFA yagombaga kuba tariki 10 Nzeri 2017.

JPEG - 489 kb
Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent de Gaule wahumurije abamushyigikiye ku cyemezo cya FIFA cyo guhagarika amatora

Ni nyuma y’aho ku wa Gatanu tariki 01 Nzeri 2017, Fatma Samoura, umunyamabanga mukuru wa FIFA yandikiye FERWAFA ashingiye ku ibaruwa yakiriye tariki 23 Kanama 2017 y’abayobozi b’amakipe yo mu Rwanda bamagana aya matora, ategeka ko asubikwa mu gihe gishobora no kugera ku mezi atatu.

Uyu munyamabanga wa FIFA yagize ati “Dushingiye ku makuru dufite, dutekereza ko umwuka uhari utatuma haba amatora, bikanagaragara ko hari amategeko dukeka ko atubahirijwe. Niyo mpamvu tugiye gusuzuma twitonze inyandiko twahawe n’abayobozi b’amakipe tuzabone kugira igitekerezo dutangaho’’.

Nyuma y’iyi baruwa Nzamwita wari umwe mu biyamariza kuyobora FERWAFA yabwiye abamushyigikiye ko FIFA yanze ko amatora yo mu Rwanda yateshwa agaciro nk’uko bimeze muri bimwe mu bihugu.

Ati ’’SG wa FIFA twavuganye isaha yose, uko bimeze nta bwo areba cyane abanditse iyo baruwa muri iki gihe muri FIFA bamaze guhagarika amatora yabaye kubera ko tudakurikiza amategeko tukaba dukwiye gutangira kujya ku mategeko. Ni nko kutubwira ngo mukore impinduka mujye mu matora mu mutuzo, nta wuzaza kubavangira ngo mwishe ibi nibi, yambwiye ngo singombwa ko u Rwanda rwajya muri bya bindi byo gufunga amatora yabaye bikaba akavuyo, biba ngombwa ko tubisubiramo aho kwirukankira mu matora”.

Ashingiye ku byo bavuganye Nzamwita yakomeje agaragaza ko bidahindutse aya matora azaba tariki 02 Ugushyingo 2017 nyuma y’uko FIFA izoherereza u Rwanda impuguke zizafasha mu kuvugurura amategeko agenga amatora y’u Rwanda.

Ati ’’Ku wa Mbere nzamwandikira mubwira ko nakiriye ibaruwa ye, hanyuma nsubize mubwire ko nkeneye impuguke ziza kudufasha ziza kudufasha gushyiraho amategeko ya FIFA online kugira ngo nibijya muri FIFA byihute natwe duhamagaze inteko rusange yo kubyemeza. Uwo munsi Tunatore komisiyo y’amatora, aha hazaba harimo imyaka y’uwiyamamaza na manda, nyuma y’iminsi 45 duhamagaze inteko rusange y’amatora. Twitonde ntibiduteshe umutwe.

Ibi biri kuba nyuma y’uko Me Safari Kizito wari umunyamabanga mukuru wa Etincelles aburiye FERWAFA ayigaragariza ko hari amategeko atarubahirijwe mu gutegura aya matora ariko bakamutera utwatsi. Zimwe muri izi ngingo zarimo iy’uko akanama gashinzwe gutegura amatora katatoranyijwe n’inteko rusange kandi kakaba kanagaragaramo bamwe mu bantu bari mu nzego bwite za Leta. Hari kandi no kuba hatariho akanama k’ubujurire.

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE