2017-11-23 18:23:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abakandida bigenga 333 bemerewe gukora ibizamini bya Leta, 13 barangirwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-03 08:38:58

 
Share on:
 
Yasuwe:33
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abakandida bigenga 333 biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), ni bo bemerewe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi ngiro (WDA) kuzitabira ibizamini bya Leta mu gihe abagera kuri 13 bangiwe ku mpamvu zinyuranye zo kutuzuza ibisabwa.

JPEG - 140.5 kb
Abazakora ibizamini nk’abakandida bigenga muri TVET bishimiye ko basohotse ku rutonde

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa WDA, nyuma yo gusesengura ibyangombwa byatanzwe n’abiyandikishije kuzakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abagera kuri 333 bemerewe kuzakora, ariko 13 barangirwa.

Nsengiyumva Irene, umuyobozi wungirije muri WDA ushinzwe imyigire n’amahugurwa, avuga ko urutonde rwashyizwe ahagaragara ari ndakuka ku bazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Avuga ko abatemerewe kuzakora ibizamini uko ari 13 byatewe n’impamvu zinyuranye zo kuba baratanze ibyangombwa bitujuje ibisabwa.

Ati “Bamwe usanga bararangije icyiciro rusange gusa, bikagaragazwa n’indangamanota, abenshi barangije icyiciro rusange, hari n’abo usanga barize mu mashami ya siyansi, muri make aba bose ntibujuje ibisabwa.”

Bamwe mu bemerewe kuzakora ibizamini bya Leta barishimira ko bahawe ayo mahirwe, bakaba barimo kwitegura kugira ngo bazagikore kandi bagitsinde.
Niyonsenga Aphrodis wo mu Mujyi wa Kigali avuga ko yiteguye neza ibizamini bya Leta, kandi akaba yizeye intsinzi kuko yiteguye bihagije.

Mutwarasibo Anastase wo mu karere ka Kamonyi na we yishimira ko yasohotse ku rutonde rw’abazakora ibizamini bya Leta, akaba asanga ari amahirwe akomeye kuri we kuko agiye gukorera impamyabumenyi, dore ko ngo yiteguye neza.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE