2017-10-19 07:53:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rugari yihaye gahunda yo kugabanya ibitumizwa hanze itunganya inyama

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-03 08:32:00

 
Share on:
 
Yasuwe:247
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Sosiyete Rugari itunganya inyama n’ibizikomokaho, ivuga ko igamije kuzongerera agaciro, zikaba zamara igihe cy’ukwezi cyangwa biri ku isoko. Ihamya ko ari igisubizo mu kongera ibyoherezwa mu mahanga, hagabanywa ibitumizwayo.

JPEG - 316.5 kb
Rugari yahisemo korora inka zitanga inyama, ikazitunganya zikamara igihe, kandi ikazajya izohereza no ku masoko yo mu mahanga (Foto Mutungirehe S.)

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Mutesa Jean Luc ushinzwe iyamamaza muri Rugari, yavuze ko bafite gahunda yo guhaza isoko ry’inyama mu gihugu, bagasagurira n’amahanga.

Yagize ati “Twagira ngo tunagabanye ibitumizwa hanze ahubwo duteze imbere iby’iwacu binyuze mu kubyongerera agaciro, bityo isoko ry’imbere mu gihugu rikabona inyama nziza zifite ubuziranenge, inyama zishobora kumara ukwezi, abiri zibitse neza, zikorwamo ibifungurwa by’amoko atandukanye.

Dufite abantu bo muri Gabo bifuza ko dukorana na bo mu kubagezaho inyama, Congo Brazaville, kugeza ubu muri Cote d’Ivoire turi yo, ibi byerekana ubushake n’ukwiyemeza bigamije gutuma u Rwanda ruba isoko rikomeye ry’ubucuruzi bw’inyama haba imbere kimwe no mu bindi bihugu.”

JPEG - 282.6 kb
Sosiyete y’ubucuruzi ya Rugari yiyemeje kongerera agaciro inyama z’inka hagamijwe guhaza isoko ryo mu gihugu no kuzigurisha ku masoko yo hanze

Mutesa avuga ko amahirwe yose ahari mu Rwanda icya ngombwa ari ukuyabyaza umusaruro. Ati “Amahirwe yose arahari, Leta ikora ibishoboka kugira ngo habeho ibikorwa remezo bifasha abantu, ikiba gikenewe ni ukurushaho kwagura imitekerereze tukareba byagutse ibikenewe ku isoko, ni rwo rugendo turimo.”

Muri Rugari ngo bafashe ingamba zo korora inka z’inyama. Aha, Mutesa ati “Uretse ubworozi bw’inka dufite mu karere ka Bugesera, dufite n’imashini nziza zigezweho zifasha mu gutunganya inyama no kuzongerera agaciro.”

Avuga ko bitarenze ukwezi bazaba bafite icyangombwa cy’ubuziranenge kibemerera kugurisha inyama ku masoko mpuzamahanga, bizatuma bagabanya ibikomoka ku matungo nk’inyama n’ibindi bitumizwa ku masoko yo hanze. Kugeza ubu Rugari yahaye akazi abakozi basaga 500.

Prof. Nshuti Manasseh, inzobere akaba n’inararibonye mu by’ubukungu, avuga ko u Rwanda bitewe na Politiki nziza yarwo birutera kuba igihugu gifite aho kigana heza mu iterambere. Ati “U Rwanda rufite isoko ry’inyama mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati nka za Omani, Dubai, Arabiya Sawudite n’ahandi. Aha hajyayo cyane intama, ibi birasaba ko Abanyarwanda borora bagamije ubucuruzi binajyana kandi n’ubumenyi bwihariye buba busabwa muri ubu bworozi kugira ngo habeho kugumana ayo masoko ashingiye ku cyizere n’ubwinshi bujyana n’ubwiza bw’inyama ziba ziturutse mu Rwanda.”

Avuga ko kuba RwandAir yaratangiye kwagura ingendo ku migabane inyuranye na byo ari andi mahirwe mu bucuruzi. Ati “Ibi bifasha cyane abifuza kohereza ibicuruzwa ku masoko yo hanze, ni andi mahirwe ku bacuruzi bohereza inyama kuri ayo masoko.”

Avuga ko hakwiye kubaho aborozi babigize umwuga borora hashingiwe ku masoko. Ati “Hari ibihugu bikunda inyama z’inka nk’ibyo ku mugabane w’u Burayi, mu gihe ibindi nka za Australiya, Argentina, Omani, Dubai n’ibindi bikunda cyane inyama z’intama. Ibi bivuze ko n’Abanyarwanda bagomba kugira imyumvire n’uburyo buhamye bakoramo ubworozi, hakabaho Girintama Munyarwanda nkuko hariho Girinka, nibura buri Munyarwanda akagira intama 2, 3 yororera kugurisha. Ni byo bizatuma turushaho kugira amasoko yagutse y’inyama hirya no hino kandi buri gihugu kibona ubwoko bw’inyama bitewe n’izo gikeneye.”

Iyi mpuguke yizera ko mu myaka 30 iri imbere u Rwanda ruzaba ari isoko rikomeye ry’inyama.

GATETE JEAN BOSCO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE