2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Bugarama bifuza kugira umujyi usatira uwa Rusizi mu iterambere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-03 08:26:51

 
Share on:
 
Yasuwe:166
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyuma y’aho igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Bugarama mu karere ka Rusizi gishyiriwe ahagaragara, abaturage b’uyu murenge baravuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bakagira umujyi uyingayinga uwa Rusizi mu iterambere.

JPEG - 214.8 kb
Umujyi wa Bugarama ufite ibikorwa remezo bigezweho, abaturage bakaba bawubona nk’umujyi w’ubucuruzi uzayingayinga uwa Rusizi (Foto Bahuwiyongera S)

Bavuga ko iki gishushanyo mbonera cyaje gikurikira imihanda ibiri ya kaburimbo babonye, harimo uca muri santere y’ubucuruzi rwagati, n’undi wa Bugarama-CIMERWA uca iruhande rwayo, ukaza ukurikira indi ihuza uyu murenge n’imipaka ya Kongo-Kinshasa n’u Burundi, kimwe n’ibindi bikorwa remezo bihubakwa bigatuma bemeza ko mu minsi iri imbere bazaba bafite umujyi uzaba ari isoko ry’ubucuruzi muri aka karere, cyane ko ari wo ukurikira uwa Rusizi muri aka karere, hakaba n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Uzayisenga Emerda usanzwe acururiza mu isiko rya Bugarama, avuga ko akurikije ubucuruzi mpuzamahanga bubera muri kano gace igihe hazaba hari amahoteli agezweho akurura ba mukerarugendo, amashyuza akabyazwa umusaruro ufatika w’ubukerarugendo, bakagira isoko ryiza rya kijyambere rihesheje icyubahiro n’amazu ahari akavugururwa, nta kabuza Bugarama izaba umujyi ukomeye mpuzamahanga uzinjiriza igihugu amafaranga menshi.

Yagize ati “Turifuza umujyi usatira uwa Rusizi mu iterambere ry’ubukungu kandi birashoboka kuko imipaka ya Kongo n’u Burundi akarere gaturiye imwe iri mu murenge wacu, hakaba habereye ibikorwa byinshi by’ubucuruzi n’ubukerarugendo.

Tukaba dusaba abayobozi bacu kutwubakira ibikorwa remezo bikomeye, bakazana abashoramari bahashyira amahoteli afatika, isoko rya kijyambere riberanye n’ishoramari rihakorerwa na ryo rikubakwa, imihanda ya kaburimbo ikiyongera, n’ibindi. Nta kabuza tuzagira umujyi ukomeye.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere Mushimiyimana Ephrem, avuga ko ibi abaturage bavuga atari inzozi ahubwo ko bishoboka cyane kubera gahunda nziza iguhugu gifitiye kariya gace, ibikorwa remezo nibimara kuhaba byinshi nta kabuza uzahinduka umujyi w’ubucuruzi uteye imbere.

Ati “Ni byo Bugarama ni ahantu heza haberanye n’ishoramari mpuzamipaka kandi na twe twarabibonye kuko kuba igishushanyo mbonera cy’umujyi waho kimaze gushyirwa ahagaragara ni ikimenyetso gikomeye ko ugiye gutunganywamo umujyi mwiza. Kuba kandi hari ibikorwa remezo bigenda bihagera nk’imihanda myiza na byo bigatanga icyizere cy’umujyi w’ubucuruzi mwiza kandi n’ibitarahajya tuzabihashyira.”

Asaba abaturage b’uyu murenge gutangira gutekereza ibikorwa binini by’iterambere rishingiye ku bucuruzi kuko rihashoboka, akarere n’izindi nzego zibishinzwe bakazakomeza gukora ibishoboka byose aka gace kakaba isoko y’iterambere ry’ubukungu ry’akarere kose.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE