2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Uwamariya Odette yijeje akazi kanoze

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-02 11:42:55

 
Share on:
 
Yasuwe:276
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Uwamariya Odette, umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe yahererekanyije ububasha na Kampeta Sayinzoga wagizwe umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi no guteza imbere inganda, yashimiye Perezida wa Repubulika wamugiriye icyizere ndetse yizeza akazi kanoze.

JPEG - 270.9 kb
Uwamariya Odette (ibumoso) yahererekanyije ububasha na Kampeta Sayinzoga (Foto Gisubizo G)

Mu muhango w’ihererekanyabubasha, Uwamariya yashimiye Perezida wa Repubulika n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ku cyizere gikomeye amaze kugirirwa inshuro nyinshi ariko by’umwihariko ubu akaba yarakigiriwe kugira ngo akore mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Yagize ati “Kirazira gutatira icyo cyizere. Nzakora ibishoboka byose mu nshingano mfite mpereye aho mugenzi wanjye yari agejeje ndetse n’abandi bakozi tuzaba dukorana. Uyu murimo kuri njye mushya nzawigiramo byinshi haba ku buyobozi ndetse no ku bakozi tuzaba dukorana, icyo nabizeza ni uko nzaba umunyeshuri mwiza, tuzafatanya. Ubufatanye ni cyo gikomeye kugira ngo tugere kuri izo nshingano. Nk’urwego rushinzwe guhuza ibikorwa bya gahunda zinyuranye za Guverinoma, ku nama z’abayobozi bacu ndetse na twe dushyizeho akacu tuzakora ibishoboka kugira ngo uru rwego rube intangarugero bityo bigere no muri Guverinoma muri rusange.

Nagira ngo nizeze abo tuzakorana ko nje niteguye kugira ngo dufatanye kandi mbijeje ko tuzakorana neza.”

Kampeta Sayinzoga na we yashimiye Perezida wa Repubulika kuba yaramugiriye icyizere cyo gukora mu biro bya Minisitiri w’Intebe, avuga ko yahigiye ibintu byinshi cyane birebana n’ubuyobozi ndetse ngo kubana n’abakozi baho byamuhaye ubunararibonye bwiza. Akomeza amushimira ku nshingano nshya yahawe, agira ati “Na bwo ni amahirwe meza yo gukomeza gukora neza.”
Yijeje ubufatanye bwo kuzakomeza gukorana neza n’umusimbuye.

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE