2017-09-22 08:28:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kuva muri APR FC ukajya muri Rayon hari ikiba kibyihishe inyuma- Rwatubaye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-02 11:39:22

 
Share on:
 
Yasuwe:671
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports, Rwatubaye Abdoul aravuga ko kuba umukinnyi ava muri APR FC akajya muri Rayon Sports haba hari impamvu ikomeye ibitera.

JPEG - 188.8 kb
Rwatubyaye Abdoul wemeza ko kuva muri APR FC ukajya muri Rayon Sports hari impamvu ibitera

Ibi arabivuga nyuma y’aho Rayon Sports iheruka kugura Mukunzi Yannick wari umukinnyi ngenderwaho hagati muri APR FC imuguze miliyoni 13 mu gihe ikipe ya APR FC yamuhaga miliyoni 8, bikaba bizwi ko abana bakuriye muri iyi kipe badakunze guhabwa agaciro. Mukunzi yiyongereye ku bakinnyi barimo Rutanga Eric, Rwigema Yves na Rwatubyaye Abdoul baje muri Rayon Sports umwaka ushize wa 2016.

Rwatubyaye na we wavuzwe cyane mu itangazamakuru ava muri APR FC yemeza ko hari impamvu zikomeye zituma abakinnyi bava muri iyi kipe bakajya muri mukeba. Ati ’’Icyo navuga buri wese agira amahitamo ye. Uko APR FC ihagaze ubu ni uko ivugana n’abakinnyi bayo simbizi gusa kugira ngo umuntu ave muri APR FC ajye muri Rayon Sports hari ibiba bibyihishe inyuma’’.

Rwatubyaye wanakunze guhura n’imvune bigatuma atigaragaza yemeza ko kuba Mukunzi yageze mu ikipe yabo bigiye gukomeza hagati nyuma y’igenda rya Mugheni Fabrice werekeje muri Kiyovu na Ally Niyonzima wagiye muri AS Kigali nyuma yo kumara iminsi akora imyitozo muri Rayon Sports.

Ati ’’Twe twashakaga umukinnyi wo hagati kuko dusanganwe abakinnyi babiri bo hagati, ntibahagije. Kuza kwa Yannick birashimishije. Icyuho cya Ally ni icya Fabrice wagiye ntikizagaragara’’.

Mu gusoza ashingiye ku bakinnyi baguzwe Rwatubyaye yanzura ko Rayon Sports ishobora kugera kure mu mikino y’Afurika ndetse ikaba yakwisubiza igikombe cya shampiyona.

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE