2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abaturiye akagari ka Nyanza bishatsemo ibisubizo biyubakira umuhanda ufite agaciro ka miliyoni 34

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-02 11:25:14

 
Share on:
 
Yasuwe:169
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage batuye mu Murenge wa Gatenga, akagari ka Nyanza baravuga ko batangiye kwishakamo ibisubizo bya bimwe mu bibazo bafite hatabayeho gutegereza ko ubuyobozi bubakorera byose.

JPEG - 334.9 kb
Abaturage batuye mu kagari ka Nyanza baravuga ko batangiye kwishakamo ibisubizo biyubakira umuhanda

Ni muri urwo rwego bishyize hamwe batangira kwikorera umuhanda ureshya na kilometero 3, ufite agaciro ka miliyoni 34 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo twageraga muri uyu muhanda, twahasanze imashini zikora imihanda zatangiye akazi, abaturage na bo batunganyaga ahazaca imiyoboro y’amazi (rigoles).

Umwe mu bakuriye iki gikorwa muri aka Kagali yasobanuye ko buri muturage yitanze uko yifite, amafaranga abonetse bakayahuriza hamwe. Nyuma ngo baje kuganira na Sosiyete yitwa NEFI-Group ifite imashini zikora imihanda ngo ibemerera kubatiza izo mashini mu gihe cy’iminsi 2 nk’inkunga yayo mu gushyigikira iki gitekerezo cy’aba baturage.

Nk’uko byagarutsweho na bamwe mu baturage batuye muri aka kagali, uyu muhanda niwuzura uzabafasha kugera ku kigo nderabuzima cya Gatenga ku buryo bworoshye kuko kuri ubu kujya kuhivuruza bisaba kuzenguruka ngo bakaba batinda mu nzira.

Umwe muri bo witwa Mugiraneza yagize ati “Uyu muhanda uje ukenewe buriya rwose byatugoraga cyane kujya kuzenguruka Kicukiro Centre tugiye kwivuza cyangwa mu bice byo mu Mujyi. Niwuzura ibyo byose bizatworohera”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Busabizwa Parfait yashimiye aba baturage igitekerezo cyiza bagize bagahuza imbaraga ngo kuko bishimangira ko bamwe mu baturage bamaze gusobanukirwa bya nyabyo “Umuco wo Kwigira” no gushakira hamwe umuti w’ibibazo bafite nta gusigana.

Yagize ati “Ni ukuri iki ni igikorwa cy’indashyikirwa aba baturage bagaragaje. Kwishakamo ibisubizo ni kimwe mu bizihutisha iterambere ryacu. Turabishimye kandi turabashyigikiye”.

Abaturage basabye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kubafasha kuzashyira amatara rusange kuri uyu muhanda mu gihe uzaba wuzuye. Basabye kandi kuzashyirirwamo kaburimbo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Busabizwa Parfait yijeje aba baturage ko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubari hafi kandi ko bushyigikiye iki gitekerezo avuga ko ibyifuzo byabo bizasubizwa.

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE