2017-11-21 14:43:49 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Urugendo rw’injyana ya RNB mu Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-02 11:16:39

 
Share on:
 
Yasuwe:259
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Injyana ya RNB ni imwe mu njyana zikundwa cyane muri muzika nyarwanda. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyi njyana iri mu zikunzwe cyane.

Umuhanzi The Ben, Tom Close na Meddy ni bo ahanini batangiye gukundisha abantu iyo njyana hagati y’umwaka wa 2007 na 2009. Icyo gihe The Ben yakoranye indirimbo na Tom Close yitwa “ Sinari nkuzi” nyuma atangira kuririmba ku giti cye ahera ku ndirimbo zirimo iyitwa “ Amaso ku maso”, “ Wigenda” n’izindi.

JPEG - 134.8 kb
The Ben, umwe mu bahanzi bazamuye RNB mu Rwanda

N’ubwo yatangiye kuririmba wenyine, Tom Close we yari amaze kumenyekana ariko byagiye bivugwa cyane ko The Ben yamwunganiraga mu majwi mbere.

The Ben na Meddy batangira ubuhanzi, Meddy yasohoye indirimbo yitwa “ Ungirira ubuntu” maze bombi batangira kwigarurira injyana ya RNB n’abarimo kuyikunda.
Meddy yakomeje gukora indirimbo nyinshi zirimo iyitwa “ Ese urambona”, “Amayobera” n’izindi akomeza gukundwa cyane.

Ariko uko yakoraga ibihangano ni na ko na The Ben yakomezaga gusohora indirimbo nyinshi zirimo iyitwa “Wigenda”, “Amahirwe ya nyuma” n’izindi.

Ubwo bari bakiri mu Rwanda aba bahanzi bombi batari bajya muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, King James yarimo kuzamuka mu muziki buhoro buhoro ariko Tom Close we yari amaze kugera ku rwego rwiza n’ubwo byagaragaraga ko The Ben na Meddy ari bo bari barangaje imbere abahanzi bakora injyana ya RNB.
King James atangira kumenyekana yahereye ku ndirimbo yitwa “Intinyi” na none mu 2010 asohora iyitwa “ Naratomboye”.

Nyuma y’uko The Ben na Meddy bagiye muri Amerika mu 2010 King James yazamutse cyane mu muziki bamwe bakajya bavuga ko kugenda kwabo byamuciriye inzira mu muziki.

Bageze muri Amerika bakomeje gukora cyane gusa n’abandi bahanzi bakora iyo njyana nka King James na Tom Close na bo bakomeje gutera intambwe mu muziki.
Princess Priscilah na we ubwo yinjiraga mu buhanzi asohora indirimbo yitwa “Mbabarira”, “Itangazo” n’izindi yakiriwe neza mu njyana ya RNB.

JPEG - 197.7 kb
Princess Priscillah uririmba mu njyana ya RNB

Muneza Christophe uzwi nka Christopher mu 2012 yatangiye amenyekanira ku ndirimbo yitwa “ Iri joro” yakoranye na Danny Nanone, kuva icyo gihe atangira kuzamuka neza kugeza n’ubu.

JPEG - 35.3 kb
Christopher na we aririmba mu njyana ya RNB

Itahiwacu Bruce ukoresha mu muziki izina rya Bruce Melody mu 2012 na we yatangiye kumenyekanira ku ndirimbo yitwa “Tubivemo”, “Telefone” akomeza kuzamuka neza kugeza n’ubu.

JPEG - 143.4 kb
Bruce Melody na we yazamukanye ingoga mu njyana ya RNB

Yvan Buravan na we yatangiye kumenyekana mu 2016 ku ndirimbo yitwa “ Bindimo”, “ Malaika” n’izindi akomeza kuzamuka neza kugeza uyu munsi.

JPEG - 196.9 kb
Umuhanzi Buravan na we yerekanye ko ari umuhanga mu njyana ya RNB

Abandi bahanzi baririmba mu njyana ya RNB, n’ubwo bataragera ku rwego rushimishije ni Peace Jolis, Gisa cy’Inganzo, Manzi waririmbye indirimbo yitwa “Ni yo shitani” n’abandi.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE