2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Niyonzima yahishuye ko iyo Rayon Sports yumvikana na Mukura yari kuyikinira

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-02 11:00:20

 
Share on:
 
Yasuwe:202
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umukinnyi mushya wa AS Kigali, Niyonzima Ally aremeza ko yari yiteguye gukinira Rayon Sports iyo ibasha kumvikana na Mukura VS.

JPEG - 142 kb
Niyonzima Ally watangaje ko yagiye muri AS Kigali kuko ari yo yabashije gutanga amafaranga Mukura yifuzaga

Uyu Niyonzima yasinyiye AS Kigali ku wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017, nyuma y’uko AS Kigali yemeye kwishyura Mukura VS miliyoni 10 mu kugura umwaka yari ayifitiye inasubiza miliyoni esheshatu Niyonzima yahawe na Rayon Sports inongera uyu mukinnyi miliyoni ebyiri. Ibi bisobanuye ko Niyonzima yatanzweho miliyoni 18.

Niyonzima akaba yari amaze igihe akora imyitozo muri Rayon Sports ndetse akaba yarajyanye n’iyi kipe mu mukino wa gicuti wabahuje na Simba SC muri Tanzania
Nyuma yo gukina umukino wa mbere akanatsinda igitego rukumbi AS Kigali yatsinzemo Marines FC mu irushanwa ryateguwe n’Akarere ka Rubavu, Niyonzima yongeye gushimangira ko atigeze ahemukira Rayon Sports cyane ko ariyo yananiwe kumvikana n’ikipe ye.

Yagize ati ’’Ntacyo nigeze mbura muri Rayon Sports, ibyo nashakaga bari babimpaye kandi Rayon Sports ni ikipe buri wese yakwifuza, ni ikipe nakundaga, ni ikipe umunyarwanda wese yakwifuza gukinira. Icyabakozeho ni ya mafaranga Mukura yatse miliyoni 10. Aho ni ho havuye ikibazo naho njye nta kibazo mfitanye nabo’’.

Niyonzima yakomeje asobanura ko agomba gukora cyane kugira ngo yandikishe izina rye mu ikipe ye. Ati ’’AS Kigali ni ikipe ifite abakinnyi beza cyane hano mu Rwanda, kugira ngo umuntu azakine bisaba gukora, ugakora cyane kandi ntabyo gukora ibyo wishakiye’’.

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE