2017-12-10 12:22:00 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Dufite inshingano yo kwita ku bidukikije-Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-02 10:55:47

 
Share on:
 
Yasuwe:92
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko bafite inshingano zo kubahiriza no gufata neza ibidukikije bikarushaho kubyarira igihugu inyungu.
Yabitangarije mu Kinigi mu karere ka Musanze ejo hashize tariki ya 1 Nzeri 2017 mu muhango wo kwita izina ku nshuro ya 13 abana b’ingagi 19, barimo n’umuryango mushya wabonetse mu birunga.

JPEG - 343.6 kb
Perezida Paul Kagame mu muhango wo kwita izina ku nshuro ya 13

Perezida Paul Kagame yavuze ko ingagi ari umutungo ukomeye w’igihugu, umurage, kandi ko aho ziba ziri ziba zishimye, ari n’iwazo zikagira n’uburyo nk’umuryango zirinda.

Perezida Kagame yavuze ko buri wese afite inshingano zo kubahiriza ibidukikije no kurinda izo ngagi n’izindi nyamaswa n’amashyamba.

Ati “Twifate neza, dufate neza ibidukikije, duteze imbere ubukerarugendo, tubungabunge ibyo byose bishaka ko twabiha amahoro tukabiha n’ubuzima bikwiye noneho buri wese akavanamo inyungu; ari abava ku isi hose hirya no hino baza gusura u Rwanda bakabisanga bitera imbere, bifite ubuzima bwiza ari na ko n’Abanyarwanda tugira ubuzima bwiza kandi twiteza imbere.”

JPEG - 150.5 kb
Imbaga yari yitabiriye umuhango wo kwita izina

Umukuru w’Igihugu yibukije ko mu kurinda izo nyamaswa n’ibidukikije bifite inyungu nyinshi. Ati “Abajya kuzisura, amadovize tuvanamo, n’ibindi; ni yo mpamvu abaturiye ibi birunga, abaturiye ishyamba, babyumvise bagafasha ibyo byose kubifata neza kugira ngo ingagi zimere neza, buri wese, twebwe nk’Abanyarwanda tugire inyungu, abaza kuzisura baturutse ku isi hose bishime, iyo na yo ni inyungu yabo, twese tubyungukiramo.”

JPEG - 315.9 kb
Perezida Paul Kagame ubwo yari mu muhango wo kwita izina mu Kinigi

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko kuva hatangira kwita ku ngagi na Pariki hamaze guhangwa imishinga 600 yabyaye inyungu zitandukanye zaba mu kubaka ibikorwa remezo, amashuri, inzu zicumbikira ba mukerarugendo, amahoteli n’ibindi.

Amwe mu mazina yahawe abana 19 b’ingagi arimo ayatanzwe n’abantu bakomeye ku isi, abazwi mu kazi ko gusigasira inyamanswa n’urusobe rw’ibunyabuzima muri pariki zitandukanye ku isi, abafite ibigo bitwara ba mukerarugendo.

Amenshi yatanzwe n’abanyamahanga yagarutse ku bwiza bw’u Rwanda, isuku n’uburyo igihugu cyakira neza abakigana, imbaraga z’abayobozi bayoboye igihugu, ubudasa bw’Abanyarwanda n’ikoranabuhanga rikataje.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE