2017-09-22 08:28:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Eid Al Adha, Abasilamu basabwe ubufatanye mu iterambere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-02 10:43:58

 
Share on:
 
Yasuwe:84
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’irayidi y’igitambo uzwi mu idini ya Isilamu nka Eid Al Adha, kuri uyu wa 01 Nzeri 2017, ubuyobozi bw’iri dini mu Rwanda bwasabye abayoboke bayo kurangwa n’ubumwe, gufashanya ubwabo ndetse no gufatanya n’Abanyarwanda bose mu iterambere ry’igihugu rirangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

JPEG - 317.5 kb
Abasiramu bo mu Rwanda mu isengesho ryo ku munsi wa Eid Al Adha (Foto Niyondenga Schadrack)

Ku isi hose abayoboke b’idini ya Isilamu bizihije uyu munsi mukuru, ukaba ari umwe mu minsi mikuru ngarukamwaka yizihizwa muri iri dini. Sheikh Hitimana Salim uhagarariye abasilamu mu Rwanda, yabasabye kuzirikana icyo uyu munsi washyiriweho, anaboneraho kubasaba gukomeza gufatanya.

Yagize ati “Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda wifurije umunsi mwiza wa Eid Al Adha abasilamu bose ndetse n’Abanyarwanda bose, ubabere umunsi w’ibyishimo no kurushaho gutekereza ku ngabire n’inema Imana yaduhaye.”

Akomeza agira ati “Gahunda dutegura mu muryango w’abayisilamu ziragenda mu cyerekezo cy’igihugu cyacu cy’u Rwanda, ni ukuvuga ko gahunda Perezida Kagame afite mu rwego rw’iterambere ry’igihugu cyacu na twe turi kumwe na we muri icyo kivi kugira ngo dushobore kugera ku ntego zacu, icyo tubasaba rero ni ubufatanye.”

Bamwe mu bayoboke b’idini ya Isilamu baganiriye n’itangazamakuru kuri uyu munsi bita ko ukomeye cyane mu myizerere yabo bemeza ko basobanukiwe neza icyo uyu munsi ubibutsa.

Uwitwa Uwurukundo Djamila yagize ati “Uyu munsi kuri njyewe unyibutsa intumwa y’Imana Aburahamu yari yarahigiye Imana ko abonye umwana icyo yakora yamutangaho igitambo, amaze kubona umwana yaravuze ati ngomba gusohoza umuhigo nahize ku Mana, kuri njyewe ni ikintu gikomeye cyane, nsaba ko na bagenzi banjye abemera Imana bose bakangurirwa ko igihe cyose bahize umuhigo ku Mana bagomba kuwuhigura.”

Sheikh Hitimana Salim avuga ko muri uyu mwaka idini ya Isilamu mu Rwanda ryakomeje kwita ku kuzamura ububanyi n’amahanga mu gutsura umubano mwiza n’abo mu bindi bihugu, guharanira imibereho myiza n’iterambere ry’abayisilamu, anaboneraho gusaba abayoboke b’iri dini gukomeza gukusanya inkunga ngo haboneke amafaranga y’u Rwanda miliyoni 82 yo kwagura umusigiti wa Biral uherereye mu karere ka Kicukiro.

By’umwihariko nk’uko byasobanuwe na Sheikh Hitimana Salim ngo idini ya Isilamu mu Rwanda kuri ubu yishimira uko ibitambo byose bigamije gufasha abatishoboye bisigaye bitangwa mu buryo butarimo akajagari nk’uko byahoze mu bihe byashize.

Muri uyu mwaka umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ufatanyije n’abafatanyabikorwa bawo babashije gutanga ibitambo birimo inka zigera kuri 800 n’ihene zigera ku 2 000 byose bifite agaciro ka miliyoni zirenga 70 z’amafaranga y’u Rwanda.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE