2017-11-21 14:43:49 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amagare: FERWACY yakiriye impano y’amagare yatanzwe n’u Bubiligi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-01 12:28:29

 
Share on:
 
Yasuwe:78
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY” risinye amasezerano y’ubufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi “Royale Ligue Velocipedique Belge” (RLVB) , ku wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017, RLVB yageneye FERWACY impano y’ ibikoresho birimo amagare, imyenda n’ibindi bikoresho bifite agaciro ka miliyoni 66 z’amafaranga y’u Rwanda.

JPEG - 254.8 kb
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Bubiligi, Tom Van Damme ashyikiriza Rwabusaza bimwe mu bikoresho (Foto FERWACY)

Iyi mpano yatanzwe irimo amagare atandatu mashya n’ibikoresho byayo byuzuye hamwe n’amakadere (cadres) 16 byose bifite agaciro k’ibihumbi 65 by’amayero akaba asaga miliyoni 66 z’amafaranga y’u Rwanda, iri shyirahamwe ryatanze kandi imyenda 644 irimo iyo gukinana no gukoresha imyitozo ku bagabo n’abagore.
Uretse iyi nkunga y’ibikoresho kandi, ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Bubiligi ryemereye FERWACY ko rizayifasha mu kuganira n’inganda zo mu Bubiligi zikora imyenda n’ibikoresho by’amagare kugira ngo u Rwanda rubigure ku giciro cyo hasi.

Umunyamabanga mukuru wa FERWACY, Rwabusaza Thierry yagarutse ku kamaro k’uyu mubano hagati y’amashyirahamwe yombi. Ati “Aya ni amasezerano azagirira amashyirahamwe yombi akamaro kandi azakomeza kugeza igihe azagera no ku bindi bikorwa birenze ibi. Amasezerano yasinywe umwaka ushize yaravuguruwe kugira ngo azatugeze ku ntego zifatika. Twumvikanye ko buri mwaka azajya aganirwaho mu rwego rwo kunoza ibikorwa bitandukanye biyakubiyemo hagamijwe iterambere ry’umukino w’amagare mu Rwanda”.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Bubiligi “RLVB”, Tom Van Damme yatangaje ko ari ishema ku Bubiligi kugirana amasezerano n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda kuko ari ishyirahamwe rifite icyerekezo mu guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda no muri Afurika.

Muri aya masezerano biteganyijwe ko u Rwanda ruzafasha abakinnyi b’ababiligi cyane cyane abashaka kwitwara neza mu guterera (grimpeurs) hamwe n’abakina umukino wa BMX aho bazajya bacumbikirwa mu kigo cy’imyitozo i Musanze “ Africa Rising Cycling Center” i Musanze.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE