2017-12-11 11:00:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma:Ivuriro rya Nyaruvumu rizatangira gukora muri Nzeri

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-01 12:13:28

 
Share on:
 
Yasuwe:117
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba burizeza abaturage ko bitarenze ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2017 ivuriro riciriritse (Poste de Santé) ryubatswe mu kagari ka Nyaruvumu, Umurenge wa Rukira; rizaba ryatangiye gukorerwamo.

JPEG - 307.9 kb
Inyubako izakoreramo Poste de Sante ya Nyaruvumu imaze imyaka 3 itabyazwa umusaruro (Foto Manishimwe N)

Ni mu gihe abatuye i Nyaruvumu baganiriye n’Imvaho Nshya bahuririza ku kuba imyaka irenga 3 ishize babona inyubako y’ivuriro mu kagari kabo yaruzuye, ariko bakaba bibaza ikibura ngo batangire kuyivurirwaho.

Icyo bayitezeho nitangira gukorerwamo, ni ukubaruhura ingendo ndende bagorwa no gukora bajya kwivuriza ku yandi mavuriro arimo ikigo Nderabuzuma cya Rukira, no kuri Poste de Santé ya Gituku, bavuga ko ari kure yabo kuko kugerayo bagomba kubanza gutega amapikipiki n’imodoka.

Murwanashyaka Fabien wo mu mudugudu w’Agatare, mu kagari ka Nyaruvumu, avuga ko bifuza ko iri vuriro ryatangira gukora bakaruhuka ingorane bagirira mu kujya kwivuriza kure.

Ati “Ivuriro riri hafi yanjye, ariko rimaze imyaka igera kuri 4 baryubatse ridakora. Tubaza abayobozi bakatubwira ngo babirimo. Umuntu utuye hano Nyaruvumu ajya kwivuza ari uko ateze, ari ukujya Gituku, Rubona, no kujya i Kibungo ni ugutega, aho tujya hafi ni amafaranga 1500 kuri moto kugenda gusa, kandi umurwayi agenda kuri moto, n’umurwaza akagenda ku yindi. Biba ari ibibazo iyo umuntu yarwaye.”

Mugenzi we witwa Mukaneza Hawa wo mu mudugudu wa Nyagataba, muri Nyaruvumu na we avuga ko bibaza icyabuze ngo ivuriro begerejwe ritangire gukora.
Ati “Ivuriro turarifite ryaruzuye, ariko niba ari abakozi babuze, niba ari ibikoresho ntabwo turabimenya. Twategereje ko baridufungurira kugira ngo tujye twivuriza hafi, rimaze igihe ryuzuye. Iyo dutega tujya Gituku, na Rukira biratuvuna cyane.”

Nambaje Aphrodise, umuyobozi w’akarere ka Ngoma yabwiye Imvaho Nshya ko iri vuriro akarere karyubakiwe n’umufatanyabikorwa w’Umutaliyani, kandi bamaze iminsi bagirana ibiganiro kugira ngo hanozwe uburyo ryatangira gukora n’uburyo rizacungwa, ku buryo ubu ngo biri kunozwa neza.

Ati “Tumaze iminsi tugirana ibiganiro byo kuzagera ku masezerano yo kuyicunga hamwe, kuko ni we wayitwubakiye ku mafaranga ye. Ubu twashyizeho gahunda yo gutanga isoko, abantu bagomba kuza kuhakora bagapiganwa.

Mu ntangiro z’ukwezi kwa cyenda dushobora kuba twamaze kubona abaganga bazamo kandi icyo gihe tuzaba twaramaze no gusinyana amasezerano n’Umufatanyabikorwa wacu w’Umutaliyani kugira ngo tuzayicunge hamwe.”

Meya Nambaje uyobora akarere ka Ngoma yizeza abatuye Nyaruvumu ko, uko byagenda kose, gahunda zose zizanozwa, ukwezi kwa Nzeri 2017 kugasiga Poste de Santé ya Nyaruvumu itangiye gukora, abaturage bakajya bivuriza hafi.

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE