2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rusizi:Abanyonzi bo mu mujyi wa Rusizi barishimira iterambere bagezeho

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-01 12:10:19

 
Share on:
 
Yasuwe:84
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

N’ubwo ngo harimo abagitekereza ko umurimo w’ubunyonzi utabamo amafaranga menshi ashobora guteza umuntu imbere, abanyonzi bo mu mujyi wa Rusizi bo bavuga ko ubunyonzi ari umurimo urimo amafaranga menshi, ashobora guteza imbere uwukora neza.

JPEG - 401.8 kb
Bahamya umwuga wabo ukomeje kubateza imbere nubwo hari abawukerensa (Foto Bahuwiyongera S)

Aba banyonzi babihera ku kuba hari bagenzi babo barenga 20 bamaze kwigurira moto zabo, n’abandi bigejeje ku bindi bikorwa by’iterambere, bagasaba cyane cyane urubyiruko gukunda umurimo bakora uwo ari wo wose, kuko iyo ukozwe neza uteza imbere uwukora.

Baganira n’Imvaho Nshya, bamwe muri aba banyonzi bibumbiye muri koperative COTAVEKA bavuze ko ubwo bemererwaga gusubira mu muhanda, bakomeje gutwara abagenzi b’abanyarwanda n’abanyekongo n’imizigo yabo bakura mu mujyi wa Rusisi bayijyana ku mupaka wa Rusizi ya mbere, aho buri munyonzi ashobora gukorera amafaranga ari hagati ya 4000 na 5000 ku munsi hakaba n’abayarenza.

Bavuze ko bamwe muri bo bagiye biyubakira inzu zo kubamo mu mujyi wa Rusizi, abandi barorora, abasore bashinga ingo, hakaba n’abarenga 20 muri bo bamaze kwigurira moto zabo n’abandi benshi bamaze kubona impushya zo gutwara ibindi binyabiziga na bo bagenda biteza imbere, byose bakabishimira Perezida Paul Kagame wabasubije mu muhanda bakongera gukora.

Ntegeyimana Charles, umwe muri aba banyonzi, yavuze ko na we ubwe mu gihe gito amaze akora uyu murimo yishimira ko amaze kwiyubakira inzu ye nziza muri uyu mujyi, akavuga ko we na bagenzi be banashimishwa no kubona hari bagenzi babo bakuyemo moto zabo bwite kandi hari ababonaga ko bidashoboka, akazi k’ubunyonzi na ko kakaba gashobora gukiza nyirako igihe agakoranye umwete.

Yagize ati “Twishimira ko abarenga 20 muri twe bamaze kwigurira moto zabo bwite babikesha umwuga w’ubunyonzi benshi bajyaga basuzugura, abandi bakaba bafite inzu zabo, amatungo n’ibindi, tukagira na bagenzi bacu barimo batera intambwe yo gushaka impushya zo gutwara ibindi binyabiziga, hakaba n’abamaze kuzibona, tukanishimira ko abenshi mu batwara imodoka zitwara abagenzi n’imizigo muri uyu mujyi na bamwe mu bamotari bahoze ari abanyonzi, na byo bikatwongerera imbaraga zo gukunda akazi kacu.”

Nsabimana Siméon, umaze imyaka 8 anyonga, na we yabwiye Imvaho Nshya ko nta murimo wo guteshwa agaciro kuko iyo awutesha agaciro nta kintu aba afite, na we akishimira aho ageze.

Ati “Mu myaka 8 maze aka kazi kampaye inzu mbamo, nkagira ubushobozi bwo kugura imirima ngahingisha, nkaba nanjye nitegura kugura moto yanjye bwite kuko mbona amafaranga menshi kandi ndi no mu bimina bishobora kubimfashamo, icyo gihe nkazaba nteye intambwe ikomeye ntari kugeraho iyo nsuzugura aka kazi nk’uko mbona bamwe mu basore bagenzi banjye baba bansha intege bagasuzugura.”

Habiyaremye Félix, Perezida w’iyi koperative y’abanyonzi, avuga ko gusubizwa mu muhanda ari amahirwe akomeye batapfushije ubusa kuko bayabyaje umusaruro ufatika, bakanishimira ko hari abaje muri uyu mujyi nta kazi bafite bakabisunga bakabagurira amagare mu mafaranga bateranyije, bagakora babishyura, na bo bakaba bamaze kwigeza aheza, aba biguriye moto zabo na bo bakaba bahesha agaciro abakiri mu mwuga w’ubunyonzi.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Harelimana Frédéric, yabwiye Imvaho Nshya ko aba bose bagaragaza ibyo bigejejeho ari abo gushimwa, cyane cyane ko abenshi barimo n’urubyiruko, aho yaboneyeho gusaba n’abandi basore n’inkumi badafite icyo bakora kugishaka, aho bagize intege nke akarere kakabunganira ariko na bo bagaragaza aho bigejeje.

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE