2017-09-20 12:30:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abarenga miliyoni 2 bari mu mutambagiro mutagatifu i Maka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-01 11:11:36

 
Share on:
 
Yasuwe:88
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Guhera ku wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017, Abisilamu barenga miliyoni 2 batangiye gukora umutambagiro mutagatifu ubera i Maka (Mecque) mu gihugu cya Arabie Saoudite buri mwaka.

JPEG - 424.5 kb
Kwita ku mutekano w’abitabira umutambagiro mutagatifu i Maka bo mu idini rya Islam ntibiba byoroshye kubera ubwinshi bwabo

Agashya kabaye muri uwo muhango w’abagize idini rya Isilamu muri uyu mwaka wa 2017, ni uko abayoboke b’iyi dini bo mu gihugu cya Irani bagarutse muri uwo mutambagiro mutagatifu. Agashya ka kabiri ni uko uyu muhango ngarukamwaka wizihijwe umubano wa Arabie Saoudite na Qatar uhagaze nabi.

France24, itangaza ko ubutegetsi bwa Arabie Saoudite bwashoye imbaraga nyinshi mu gikorwa cyo gucunga neza umutekano w’abitabiriye uwo mutambagiro, kugira ngo impanuka yo gukandagirana yabaye mu myaka 2 ishize hagapfa abantu bakabakaba 3 000 ntibyongere kubaho ukundi. Abo bisilamu bo mu bihugu bitandukanye bazize umubyigano no gukandagirana, aho ibihugu by’abyanyamahanga harimo na bimwe by’Abarabu byavuze ko abantu bazize ko icyo gikorwa kidategurwa kandi ko umutekano wabo udacungwa mu buryo bunoze.

Icyakora nkuko Tidjani Traoré ukomoka muri Bénin yabitangarije AFP, ibiro ntaramakuru y’Abafaransa ku wa 30 Kanama, ngo mu mwaka wakurikiye uwabayemo iyo mpanuka ndetse no muri uyu mwaka wa 2017, babona hari akarusho ko gucunga umutekano ku bagiye mu mutambagiro ugereranyije na mbere. Ati «Mfite imyaka 53 y’amavuko, ubu nkaba nje mu mutambagiro mutagatifu aha i Maka ku nshuro ya 22. Turishimira ko uko imyaka yiyongera ari na ko imitegurire y’iki gikorwa ngarukamwaka irushaho kuba myiza ndetse n’uburyo bwo kwita ku mibereho myiza y’abitabiriye. Urugero ruto natanga ni uburyo amahema ducumbikiwemo uyu mwaka hashyizwemo ibyuma bitanga akayaga ku bwo kugabanya ubushyuhe bukabije ».
Aho ikibazo gikunze kuvuka nkuko France24 itangaza, ni mu gihe abayoboke bagana Umusigiti mukuru w’aho i Maka bagenda n’amaguru kugera aho bakunze kwita Kaaba.

Ati «Mwibuke ko ari miliyoni nyinshi z’Abisilamu bo ku isi yose bajya gusenga (gusali) bakoze umutambagiro mutagatifu inshuro 7 zose bita tawâf mu migenzo y’iri dini». Nyuma yabwo nanone, Abisilamu ngo bakomereza urugendo ahitwa Mina kuri kilometero 5 ujya mu burasirazuba bw’i Maka nyir’izina. Aha, abayoboke ibihumbi amagana n’amagana bajyayo bucya ku wa Kane bakomereza ku musozi witwa Arafat, ahakorerwa umuhango ukomeye w’umutambagiro mutagatifu uzindura benshi mu bagiyeyo.

Kugaruka kw’abayoboke ba Irani
Abisilamu bo mu gihugu cya Irani kuva bapfushije bene wabo 464 mu mubyigano wabereye i Maka mu mwaka wa 2015, nta bwo umwaka wakurikiyeho bagiye mu mutambagiro mutagatifu.

Byatewe ahanini nuko Irani yanenze Arabie Saoudite kunanirwa kwita ku mutekano w’abayigana bakahasiga ubuzima bangana kuriya. AFP iti «Muri uko guterana amagambo mu kababaro ku gupfusha ibihumbi birenga bibiri by’abavuye ku isi hose, Arabie Saoudite na Irani bahise bacana umubano mu minsi mike yakurikiyeho».

Ku bw’uyu muhango w’ingirakamaro ku banyedini ba Isilamu, mu kiganiro Gen Mansour Al-Turki, umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu muri Arabie Saoudite yagiranye na France24 yagize ati «Abashinzwe umutekano bagera ku 100 000 bateguwe neza kandi boherezwa mu bice bitandukanye kugira ngo bacunge umutekano w’abitabiriye umutambagiro mutagatifu muri uyu mwaka wa 2017.

Hari abasanga Arabie Saoudite itagomba gukomeza kugirana ibibazo n’ibihugu bya bene wabo b’Abarabu kuko ngo kwitabira uyu mutambagiro mutagatifu byonyine, ari uburyo ntagereranywa bubinjiriza umutungo mwinshi ikaba n’isoko y’ubukungu buhoraho bw’iki gihugu. Ati «Ibihano Leta ya Arabie Saoudite yafatiye Qatar ku itariki 05 Kamena birimo gufunga imipaka yose, byatumye Abanyakatari ibihumbi byinshi batajya mu mutambagiro w’i Maka muri uyu mwaka wa 2017 kandi igihugu cyakira uyu muhango ni cyo cyahombye amafaranga yari kwiyongera ku yinjiye». Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Nzeri, ni umunsi ukomeye ku Basilamu aho baherereye hose kuko ari wo basozaho iby’uwo mutambagiro w’i Maka.

KAYIRA ETIENNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE