2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mani Martin na Sauti Sol bakoranye indirimbo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-01 10:52:47

 
Share on:
 
Yasuwe:94
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Maniraruta Martin uzwi mu muziki nka Mani Martin, ukunda kuririmba indirimbo zibanda ku muco nyarwanda yatangarije Imvaho Nshya ko yakoranye indirimbo n’itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya.

JPEG - 327.4 kb
Umuhanzi Mani Martin

Mani Martin avuga ko iyo ndirimbo mu kuyitunganya mu buryo bw’amajwi babikoreye muri Kenya ngo ariko amashusho ntibaremeza aho azafatirwa ngo ariko we yifuzaga ko yafatirwa mu Rwanda.
Yagize ati «Indirimbo mu buryo bw’amajwi yararangiye harabura gukora amashusho yayo».

Uyu muhanzi yavuze ko igihe amashusho azakorerwa atarakimenya ngo kuko muri iyi minsi Sauti Sol ihugiye mu bitaramo binyuranye ku mugabane w’u Burayi.
Nk’uko ari abahanzi bamaze kugera ku rwego rwiza cyane, Mani Martin yavuze ko kuboneka kwabo bigorana ngo akaba ari yo mpamvu ayo mashusho batarayakora.

JPEG - 290.7 kb
Sauti Sol, itsinda rya muzika ryo muri Kenya

Ati «Iyi minsi barahuze cyane ariko nibahuguka tuzahita tuyakora indirimbo isohoke ».
Indirimbo bakoranye yabaye yirinze gutangaza uko yitwa gusa avuga ko iririmbye mu Kinyarwanda, Igiswayile, Icyongereza, Igifaransa ndetse n’Iringara.
Muri iyo ndirimbo kandi bamwe mu bagize itsinda rya Sauti Sol ngo bumvikanamo baririmba mu Kinyarwanda.

Ku bwa Mani Martin avuga ko yifuza ko indirimbo yazasohoka nko mu Kwakira 2017.
Umuhanzi Mani Martin azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa «Afro», «Urukumbuzi», «Akagezi ka Mushoroza» n’izindi. Naho Sauti Sol yo izwi ku ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa «Kuliko jana», «Friendzone», «Unconditionally bae » n’izindi.

NDAMYIROKOYE ‘FRANÇOIS’

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE