2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

BPR yakomereje igikorwa cya Hirwa Ugwize na BPR muri EXPO 2017

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-01 12:30:37

 
Share on:
 
Yasuwe:148
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abanyarwanda benshi bakomeje kwitabira kwizigama muri Banki y’abaturage y’u Rwanda (BPR AtlasMara) kubera inyungu n’udushya byahawe buri wese ufungura konti agamije kwizigama.

JPEG - 179.8 kb
Abakozi ba BPR barimo gutanga serivisi muri EXPO 2017

BPR nka banki imaze imyaka irenga 40 iha Abanyarwanda serivisi zinoze, imaze amezi arenga atatu izenguruka mu gihugu ku bw’ubukangurambaga bwiswe ‘Hirwa-Ugwize na BPR’ buhesha abakiriya amahirwe yo gutsindira miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda n’ibikoresho birimo imashini izamura amazi mu mirima, telefone igezweho, igare, firigo n’ibindi.

Mu imurikagurisha (EXPO 2017) riri kubera i Kigali, Tom Close nk’Ambasaderi wo kwamamaza ibikorwa bya BPR yasobanuriye abakiriya bafunguza konti zo kwizigama muri BPR ko bafite amahirwe yo gufashwa kugera ku bukire n’ayo gutombora nk’inyongezo.

JPEG - 202.7 kb
Abakiriya banyuzwe n’ibisobanuro bya Tom Close muri EXPO 2017

Mu kiganiro Tome Close yagiranye n’Imvaho Nshya yashimangiye ko BPR ikomeje guhemba abakiriya batandukanye bitabiriye kwizigama bakagumisha amafaranga yabo kuri konti byibuze mu gihe cy’amezi atatu. Aya mahirwe yahawe n’abafunguriza konti muri EXPO 2017.

JPEG - 205.6 kb
Tom Close asobanurira umwe mu bakiriya ba BPR amahirwe afite mu kwizigama

Yagize ati “Hirwa ubundi ni inyongezo. Ni kwa kundi banki itifuza ko abantu buri gihe bayicishaho amafaranga agenda gusa, igahitamo no kubaha inyongezo. Nta muntu uza kuzigama agamije gutombora ariko gutombora ni inyungu y’inyongezo umuntu abona.”

JPEG - 181 kb
Abafungurije konti muri EXPO 2017 bahita babona amahirwe yo kwinjira muri tombola

Gufunguza konti muri BPR biratanga inyungu zihambaye
Mu wego rwogukomeza gushyigikira Leta y’u Rwanda mu gushishikariza Abanayrwanda umuco wo kuzigama, BPR yatangije ubu bukangurambaga kugira ngo abakiriya bayo barusheho gusobanukirwa no gukoresha konti zayo zo kwizigama zirimo iyitwa Gwiza, Hirwa, Abana na Gira Icumbi n’izindi zitandukanye zitanga amahirwe yo guhabwa inyungu iri hagati ya 3.5% na 8% ku mafaranga amaze amezi kuva kuri atatu kugera kumwaka ari kuri konti, uko uzigamye menshi ndetse akamaraho igihe kinini ni bwo inyungo zigenda zirushaho kwiyongera.

Konti ya Gwiza iyo uyifunguje ushyiraho amafaranga byibuze ibihumbi100, ukaba washyiraho byibuze ibihumbi 25 buri kwezi, iyo amazeho igihe cy’amezi atatu arakungukira, kandi bikakwinjiza muri no tombola ya Hirwa Ugwize
Konti ya Hirwa yo uzigamaho ayo ari yo yose ni ukuvuga cyaba igihumbi, byaba bitanu yaba na miliyoni y’amafaranga wayishyiraho gusa utangira kungukirwa iyo ayo wizigamye ageze kubihumbi 20. Mu gihe cy’amezi atandatu ya mafaranga yawe uba wemerewe kuyabikuza ariko n’iyo utayakuyeho utangira ukomeza kubona inyungu yayo.

Hari n’indi konti igenewe abafite abana cyangwa abateganya kubyara bifuza kubateganyiriza kwiga mu mashuri meza. Tom Close ati “Niba ushaka ko umwana wawe yiga mu ishuri ryiza ariko nta bushobozi, ujya muri BPR bakagufunguriza konti y’abana ukaba watangira kuzigamira umwana wawe kuva ku bihumbi 5.

Iyi konti nayo utangira kubona inyungu iyo ayo wazigamiye umwana wawe ageze kubihumbi 20 maze ejo heza he hakazaba heza, BPR ishobora no kugufasha kugukorera imibare ukamenya amafaranga uzajya umuzigamira ku kwezi mu myaka runaka, yazagera umwana agatangira akishyurirwa wowe wikorera ibindi.”

Konti ya Gira Icumbi na yo ihabwa abafite akazi kabahemba cyangwa abashobora kwinjiza amafaranga atari munsi y’ibihumbi 450 buri kwezi, mu gihe cy’umwaka umwe bakizigamira 10% by’agaciro k’inzu bashaka kubaka, kugura cyangwa gusana; nyuma yo kugurizwa ugenda wishyura mu buryo butakubangamiye.

Izi konti ziyongera kuri konti yo kwizigama (Fixed term deposit Savings Account) n’ibitswaho amafaranga adakorwaho mu gihe runaka, zifasha kubona serivisi zinyuranye zirimo n’inguzanyo ijyanye n’amafaranga yabikijwe, iyi konti nayo kandi yungukirwa bishimishije.

Tom Cloze arashishikariza buri wese kudacikwa n’aya mahirwe kuko BPR ari banki imaze kubaka icyizere gihamye mu gihugu, ikaba ifite amashami 195 mu gihugu, serivisi z’ikoranabuhanga nka ATM, mobile banking, izi cash n’izindi nyinshi ku buryo aho uri hose uhabwa serivisi zinoze.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE