2017-11-23 18:23:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Cricket: Uwamahoro avuga ko bungutse byinshi mu irushanwa bitabiriye muri Kenya

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-01 10:57:00

 
Share on:
 
Yasuwe:62
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kuva tariki 23-26 Kanama 2017, i Nairobi muri Kenya habereye irushanwa ry’Afurika y’Iburasirazuba mu mukino wa Cricket “East African Women Cricket Tournament”, ikipe y’u Rwanda y’abagore yegukanye umwanya wa 3 mu makipe 4 yari yitabiriye.
Ikipe ya Kenya (A) ni yo yegukanye irushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere itsinze Uganda.

JPEG - 76.3 kb
Uwamahoro Cathia,umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda avuga ko bungutse byinshi mu irushanwa bitabiriye muri Kenya

Umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu, Uwamahoro Cathia yatangarije Imvaho Nshya ko iri rushanwa ryabagaragarije ko bazamuye urwego rw’imikinire. Ati “Twabonye ko twazamuye imikinire, ntabwo bikiri nka mbere kuko duhangana n’abantu baba bamaze igihe bakina imyaka myinshi bajya mu marushanwa ari mpuzamahanga tukaba twarabatsinze, urumva ko ni ikintu kiduha icyizere cy’uko turimo gutera imbere”.

Avuga ko guhura n’abakinnyi bakomeye bafite ubunararibonye ndetse babigiyeho byinshi birimo uko bitwara bitanga mu kibuga n’uko bakina babyishimiye ariko bakora ibintu bakunze.

Uwamahoro ufite agahigo ko kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo nk’umukinnyi wamaze igihe akubita udupira twa Cricket mu bari n’abategarugori ku isi avuga ko umutoza w’iyi kipe y’igihugu, Davis Turinawe yashimye uko bitwaye ndetse bimuha n’icyizere cy’uko n’andi marushanwa bazitabira ko bishoboka ko batsinda.
Ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Kenya (A) ku kinyuranyo cy’amanota 53, itsindwa na Uganda ku manota 120 kuri 60, itsinda Kenya (B) ku manota 78 kuri 72.

NKOMEJE GUILLAUME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE