2017-11-21 14:43:49 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amazi yose akwiye kubakirwa agakoreshwa- Dr. Ngamije

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-01 10:08:51

 
Share on:
 
Yasuwe:172
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi wa Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, INLAK, Dr Ngamije Jean yatangaje ko abantu bakwiye kwitabira gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta ikaba iya buri wese, yo gufata amazi y’imvura akabyazwa umusaruro mu kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwita ku bidukikije.

JPEG - 253.8 kb
Abashakashatsi, abarimu n’abo mu miryango n’ibigo bikora ubushakashatsi bahuriye mu nama ya kane yiga ku bidukikije, ingufu n’ikirere (Foto Samuel M)

Yabitangaje mu nama ngarukamwaka ya kane yabereye i Kigali, tariki ya 31 Kanama 2017, ihuje abashakashatsi bo muri kaminuza n’ibigo byita ku bidukikije n’amazi mu Rwanda n’abashakashatsi bo muri kaminuza yo mu bushinwa yita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’imiterere yisi (CAS), hasuzumirwa hamwe ubushakashattsi bujyanye n’ibidukikije, ingufu n’amazi, impinduka bigira na politiki ziteza imbere gahunda zo kwita ku bidukikije.

Dr Ngamije yavuze ko gahunda igihugu kiri gushyira mu bikorwa zo kwita ku bidukikije n’amazi zituruka ku bushakashatsi buba bwakozwe bukereka igihugu n’abashyira mu bikorwa igikwiye gukorwa n’ibyiza byacyo.

Yagaragaje ko n’abantu ubwabo bamaze kumva impamvu bakwiye gukora ubushakashatsi kuko bufite impinduka nziza ku mikorere yo mu igihugu no hanze.
Ati “Nk’ubutaka bugenda butemba butembana abantu ni ikintu kigenda kigaragara; ahubwo harashakwa icyakorwa kugira ngo ubutaka bwacu budakomeza kuducika […] ikintu cyose kidahereye ku bushakashatsi ntikiramba, kuko bugaragaza uko ibintu bizakorwa kandi mu buryo bufatika.”

Mu byo abashakashatsi bakomeje kugaragaza nk’igikwiye kongerwamo imbaraga n’ubwo ku ruhande rumwe Leta yakiboneye kare ikagitangira, ukwita ku mazi akabyazwa umusaruro mu buhinzi ku bantu bifashije n’abafite ubushobozi buke.
Ati “Hari ubushakashatsi twatangiranye n’abafatanyabikorwa bijyanye n’ukuntu ubutaka bwacu budakomeza kuba imfabusa, ko amazi menshi ari mu gihugu atakomeza kugenda yangirika kandi akenewe mu kuvomera ari mu bibaya n’imisozi.”

Prof Guan Kaiyun, umuyobozi wungirije muri kaminuza ya CAS yo mu Bushinwa, yavuze ko amazi ari umutungo ukomeye cyane ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere bityo hakwiye kungurana ibitekerezo ku buryo bugezweho abantu bakoresha mu kwita ku mazi n’ibidukikije mu kwirinda ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Senateri Prof. Laurent Nkusi yavuze ko hakenewe guhuza abashakashatsi baturutse ku isi hose n’abashyira mu bikorwa kugira ngo bashyireho ubumenyi bwihariye mu guhindura imikoreshereze irambye y’ibidukikije.

Mu mashami kaminuza ya INLAK itanga harimo ishami ryo kwita ku bidukikije, kurwanya ibiza n’amakoperaive ubuyobozi bukavuga ko bwashyizeho ishyirahamwe rifasha abarangiza kaminuza kwinjira mu mirimo yo kwita ku bidukikije bakiri urubyiruko, bigafasha igihugu gutangira no gushyira mu bikorwa ingamba zo kurinda ubutaka bw’igihugu n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

MUTUNGIREHE SMAUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE