2017-09-21 09:07:12 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Zaninka yanyuzwe n’imiyoborere myiza iha agaciro abashoramari

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-01 09:56:55

 
Share on:
 
Yasuwe:14
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

U Rwanda rufite umwihariko ku bijyanye no korohereza abashoramari baba bashaka gushora imari yabo mu Rwanda. Ibi bikiyongeraho kuba u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere bifite umutekano ku isi.

JPEG - 189.9 kb
Zaninka Marie Chantal, umuyobozi wa Soft Gold Ltd ikora ibijyanye no gutunganya ibikoresho bikoreshwa hatunganywa imisatsi y’abagore (Foto Mukagahizi R)

Aha ni ho Zaninka Marie Chantal, umucungamutungo w’umwuga, akaba umuyobozi wa ‘Soft Gold Ltd’ ikora ibijyanye no gutunganya ibikoresho bikoreshwa hatunganywa imisatsi y’abagore (meche, perike), ikaba iri kumurika ibikorwa byayo mu imurikagurisha mpuzamahanga ku nshuro ya 20 ribera i Gikondo mu mujyi wa Kigali ahera ashima imiyoborere myiza y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba iha agaciro abashoramari.

Yagize ati “Jye ndi umucungamutungo w’umwuga. Nkurikije ibyo nari maze kwiga, nahisemo kureka akazi ko gukorera abandi, ntangira kwihangira umurimo nkora ibicuruzwa byujuje ubuziranenge. Njyewe ubwanjye nta gishoro nari mfite, ni yo mpamvu nahisemo gushora ubumenyi bwanjye.

Ubwo rero kuko dufite amahirwe mu gihugu cyacu yo korohereza ishoramari, abayobozi bakuru b’igihugu bagenda bashishikariza abashoramari kuza mu Rwanda, nagize amahirwe mbona umushoramari dufatanya, dusanga byaba byiza dushinze uruganda rw’imisatsi.”

Akomeza agira ati “Nta bwo ibintu by’imisatsi twari tubimenyereye. Ni yo mpamvu nshima imiyoborere myiza iha agaciro abashoramari.Nta bumenyi bwo gukora imisatsi twari dufite ariko hamwe n’abashoramari bazanye ibikoresho n’abahanga mu bumenyi bwo gutunganya imisatsi, batwigisha uko babikora nyuma barigendera. Ubu, twebwe tugeze ku rwego tubasha gukoresha izo mashini kandi iyo bibaye ngombwa dukoresha abakozi bageze ku 100.”

Akomeza avuga ko hari ubwo kera bamwe mu bantu wasangaga badaha agaciro ibikorerwa mu Rwanda ariko ubu asanga politiki yo guhesha agaciro ibikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’ ituma Abanyarwanda bagenda barushaho guhindura imyumvire ari nayo mpamvu usanga ibyo bakora bigenda birushaho gukundwa n’Abanyarwanda.

Yagize ati “Kubera politiki yo gushishikariza Abanyarwanda ibikorerwa iwacu, uyu munsi ibyo dukora birakunzwe cyane kandi nishimiye ibyo dukora kuko ni wo musanzu wanjye nashatse kugeza ku gihugu cyanjye nkurikije politiki ihari yo kwihangira imirimo. Twishimira ko dutanga umusoro ku gihugu, twumva ari byiza ku iterambere ry’igihugu.”

Uretse kuba yarahaye abakozi akazi, yishimira ko na we ari ho akura umushara, ubumenyi buriyongera ndetse kuri we ngo inyungu ntiba mu mafaranga gusa ahubwo kwiyungura ubumenyi ndetse no guhanga udushya na byo ngo biramushimisha.

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE