2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rulindo: Bemeza ko ubworozi mu karere kabo buhagaze neza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-01 09:52:52

 
Share on:
 
Yasuwe:10
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nk’uko ubworozi ari imwe mu nkingi zikomeye z’iterambere ry’igihugu, bamwe na bamwe batuye mu mirenge igize Akarere ka Rulindo bavuga ko ubworozi buhagaze neza ngo kandi muri ako karere gahunda ya girinka igenda neza nta kibazo.

JPEG - 133.1 kb
Mulindwa Prosper, Umuyobozi wungurije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rulindo

Mu gihe hari hamwe mu bice by’iguhugu hagiye humvikana ibibazo binyuranye muri gahunda ya girikinka rimwe na rimwe zikagenerwa abatazikwiye, abazikwiye ntibazihawe, Mukandaga Ancile utuye mu kagali ka Kiyanza, Umurenge wa Ntarabana we yavuze ko aho atuye iyo gahunda igenda neza cyane ngo kandi n’uwo inka itarageraho ukwiye kuyihabwa afite icyizere ko izamugeraho.

Yagize ati “Ubworozi nta kibazo dufite kandi gahunda ya girinka igenda neza n’utarayibona afite icyizere ko izamugeraho”.

Mukandaga yashimangiye ko nta kiguzi bakwa nk’uko hari aho byagiye byumvikana ko byabaye muri iyo gahunda mu gihe bidakwiye.

Gahunda ya girinka kandi muri ako gace, Musabyemariya Verene utuye na we mu murenge wa Ntarabana yavuze ko inka itaramugeraho ngo ariko afite icyizere ko izamugeraho kuko iyo gahunda igenda neza aho atuye.

Mbarukuze Télesphore utuye mu mudugudu wa Ngange, Akagali ka Taba, Umurenge wa Burega yavuze ko inka zijyanye na gahunda y’ubudehe na girinka bazihabwa mu buryo bworoshye nta mananiza abayobozi bo mu nzego zibanze babashyizeho.
Ati “Inka z’ubudehe zirahari twarazibonye na girinka zirahari tuzibona mu buryo bworoshye. Iyo inka yabonetse yo gutanga habaho inama hakemezwa ugomba kuyihabwa”.

Muri ako gace kandi yavuze ko boroye andi matungo magufi anyuranyuranye arimo ihene n’ingurube.

Mutuyeyezu Emelien, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana, umwe mu mirenge igize Akarere ka Rulindo, yavuze ko mu murenge ayobora ubworozi bw’inka ari bwo bwiganje ngo kuko mu murenge wose bafite inka zenda kugera ku 4 800.

Yavuze kandi ko bafite ubworozi bw’ingurube n’inkoko ngo ariko intama n’inkwavu muri uwo murenge ari nke.

Muri gahunda ya girinka hamaze gutangwa inka hafi 300. Muri iyo gahunda kandi ngo hagaragayemo ibibazo birimo abagiye bazirigisa ngo ariko ubu muri 87 zari zabuze yavuze ko hamaze kugaruzwa 36 ngo kandi hakomeje gahunda yo gukomeza kugaruza n’izindi.

Muri uwo murenge kandi yavuze ko FARG (ikigega gitera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye) hari inka yatanzemo.

Mulindwa Prosper, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’akarere yavuze ko muri ako karere inka zisaga 55 000 ari zo ziri mu baturage batuye Akarere ka Rulindo. Yavuze kandi ko abatuye ako karere bakora ubworozi bw’amatungo magufi arimo inkoko. Imirenge ya Rusiga, Bushoki na Mbogo yavuze ako ari yo igaragaramo ubworozi bw’inkoko nyinshi.

Yakomeje atangaza ko gahunda ya girinka muri ako karere ngo n’aho hari ibibazo binyuranye byagiye bigaragaramo ngo ariko byarakemuwe. Muri ako karere harimo amakusanyirizo y’amata 6 ngo yagiye yubakwa ahiganje cyane ubworozi.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE