2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abarahiye Abanyarwanda babatezeho byinshi-Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-01 09:37:51

 
Share on:
 
Yasuwe:80
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bashya, abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta barahiriye inshingano bahawe hari byinshi Abanyarwanda babatezeho.

JPEG - 391.8 kb
Perezida Paul Kagame ari kumwe n’Abaminisitiri bari bamaze kurahira, n’abandi bagize inzego nkuru z’ubuyobozi bw’u Rwanda

Umukuru w’Igihugu yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko, ejo hashize ku wa 31 Kanama 2017 ubwo yari amaze kwakira indahiro y’abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta bari bamaze kurahira. Yabasabye gufatanya n’abandi no kumva inshingano bahawe ziremereye.

Perezida Kagame yababwiye ko Abanyarwanda babategerejeho byinshi, yihanangiriza anenga n’imikorere y’abayobozi batandukanye usanga bakorana mu kigo kimwe, ariko bakagira ikibazo cyo kutavugana hagati yabo kandi byari bikwiye.

Ati “Kuvugana no gukorana neza hagati yanyu nk’abayobozi, nta mafaranga cyangwa inkunga y’abagiraneza bisaba. Kutavugana bishobora kuzana igihombo ku gihugu kuko uko ibintu bitinda gukorwa ni nako bigenda birushaho guhenda.

U Rwanda rufite ubudasa bushingira ku mikorere no ku bibazo by’umwihariko igihugu gifite, ku buryo mu gukora n’ibisubizo bigomba kuboneka kuko ibibazo na byo biba bifite umwihariko.”

Kuri za Minisiteri cyangwa abayobozi bakirangwa n’umuco wo kunyereza umutungo wa Leta, cyangwa bagatwara ibyagenewe abaturage kandi bakabyigamba, Perezida Kagame yasabye abayobozi by’umwihariko Minisiteri ifite mu nshingano urwego rw’ubutabera gushyira imbaraga mu gukemura icyo kibazo. Yavuze ko ubutaha abayobozi bakuru bakora nabi bagiye kujya bavugwa n’amazina, bakanengerwa mu ruhame.

Ati “Iyo ujyanye ibintu gahoro ukajenjeka ukumva ko wageze iyo ujya uba wibeshya, ahubwo uba wongera ikiguzi cy’ingufu bidusaba kugera aho twifuza. Tugomba kubaka ubushobozi dufatanyije, hagira ushaka kukubuza, ukaba wanyura iy’ishyamba ukagera iyo ushaka kugana.”

Ku mikorere yibigo naza Minisiteri nk’iy’Ubuhinzi n’Ubworozi, iy’Ibikorwa Remezo, Umukuru w’Igihugu yasabye ko imikorere yazo igomba guhinduka by’umwihariko agaruka ku mikorere itari myiza y’ikorwa ry’imihanda.

Ati “Nk’ubu ugakoresha umuhanda, umuhanda ugahinduka inzira y’ibirenge, icyagombaga kuba metero esheshatu, indwi, kigahinduka metero eshatu. Bikorwa n’abakozi, abakozi bawe nimutavugana nabo, niba mudakurikirana ibyo bakora mukora iki?”

Naho ku bireba Minisiteri y’Ubutabera, asanga ibyo bibazo byose kubirwanya bisaba gukurikiza amategeko, bigakorwa. Ati “Nta bwo abantu bajya banyereza imitungo ngo abantu bumve ko hari ibyo igihugu kibagomba kurusha ibyo bakigomba, usanga abantu barimo kunyereza imitungo uko bishakiye, kugeza ubwo usanga hari n’ababyigamba.

Ubusanzwe abarangwa n’umuco wo kunyereza bo bafite n’ibyo banyereza. Wowe ufite iki? Tugomba kubeshwaho no kwiyubaka tukubaka ubushobozi bwacu, imico yacu no kuzuzanya, no kugira ngo intego zigerweho ku bufatanye na buri wese.”

Mu bagize Guverinoma nshya harimo abatabashije kurahira, abo ni Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver, Nduhungirehe Olivier wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, na Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho. Umukuru w’Igihugu akaba yaravuze ko abo bazagenerwa umwanya wabo ikindi gihe.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE