2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Minisitiri w’Intebe yatangaje ko azakorera igihugu n’imbaraga ze zose

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-01 09:34:11

 
Share on:
 
Yasuwe:119
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Intebe mushya Dr Ngirente Edouard yahererekanyije ububasha na Murekezi Anastase Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe wagizwe umuvunyi Mukuru, yavuze ko azakorera igihugu n’imbaraga ze zose.

JPEG - 260 kb
Minisitiri w’Intebe mushya Dr. Ngirente Edouard ibumoso ahererekanya ububasha na Murekezi Anastase yasimbuye

Ni umuhango wabereye mu biro bya Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Kanama 2017.

Dr. Ngirente yashimiye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ku cyizere yamugiriye amuha iyi mirimo.

Yagize ati “Nkuko nabimwemereye kandi nkabyemerera n’Abanyarwanda, numva nzakoresha imbaraga zanjye zose kugira ngo ngere ku nshingano. Imbaraga zose mfite nzazikoresha nkorera igihugu cyacu.”

Yashimiye Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, amushimira umurimo mwiza cyane wo guhuza ibikorwa bya Guverinoma yakoze.

Nkuko abivuga, azirikana ko ibyo wakora byose wibagiwe ubufatanye ntacyo wageraho. Yagize ati “ Icyo nzubakiraho cyane gikomeye ni ubufatanye muri byose.”
Murekezi yamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo mishya, amwizeza ubufatanye mu miyoborere myiza igihugu gifite kandi bifuza gukomerezamo bityo, Abanyarwanda bakarushaho gutera imbere mu majyambere ntawusigaye.

Yongeraho ati “Mu byishimo bisesuye, mpereje inkoni unsimbuye, Dr Ngirente Edouard, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, umunyarwanda w’umuhanga, umukozi w’umurava, uzwi mu Rwanda no mu mahanga, kuko yakoraga muri Banki y’Isi.” Ni ishema rikomeye kubona u Rwanda rugenda rugira abana b’abanyabwenge kandi biyemeza kurukorera. Ni ishema kandi kubona abantu bakora, bakabona ababasimbura kandi mu mahoro. Twishimiye kubona umuntu ukunda igihugu cye kandi dushimire Nyakubahwa Paul Kagame waduhaye Minisitiri w’Intebe mushya ukwiye.”

Muri uyu muhango habayeho kandi ihererekanyabubasha hagati ya Uwamariya Odette, umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’intebe yahererekanyije ububasha na Kampeta Sayinzoga wagizwe umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi no guteza imbere inganda na Madamu Kayisire Marie Solange, Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri asimbuye Stella Ford Mugabo.

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE