2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma: Aho umwamikazi Nyirakabuga yatuye hagiye kwitabwaho

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-31 13:44:13

 
Share on:
 
Yasuwe:780
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu mudugudu wa Kibimba, mu kagari k’Akagarama, mu murenge Rurenge hagaragara inzu n’ubwo yatangiye gusenyuka , yubakishije amatafari ahiye kandi bigaragara ko yari yubatswe mu buryo bwa gihanga. Iyi nzu ngo yubatswe mu 1930, yari isakaje amategura, ikaba yari ituwemo na Nyirakabuga Therese wabaye umwe mu bagore b’Umwami Yuhi V Musinga, akaba yaranatwaye ahahoze ari komini Kigarama.

JPEG - 215.7 kb
Mundanikure Ambroise w’ imyaka 81 wahoze ari umugaragu kwa Nyirakabuga (ifoto Manishimwe N)

Rutagenwa Jean Bosco umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Umuco na Siporo yabwiye Imvaho Nshya aho hatuye Nyirakabuga Thérèse wari umugore w’umwami (umwamikazi) Musinga hafatwa nk’ahantu habumbatiye amateka akomeye, ndetse Akarere katareganya ko bitarenze uyu mwaka yashyirwa ibimenyetso biharanga
Ati “mu byo duteganya byihutirwa ni uko uyu mwaka wa 2017-2018 usiga tuhashyize icyapa kigaragaza ko ari ahantu ndangamateka. Ikindi gihe ubushobozi bwaboneka tukaba twahazitira, tukanavugana n’abuzukuru be; hariya hakaba umurage ndangamateka.”

JPEG - 310.9 kb
Inzu yahoze tuwemo na Nyirakabuga wari umwamikaze ( Ifoto Manishimwe N)

Abahatuye na bo bifuza ko hasanwa hakitabwaho kuko hambumbatiye amateka.
Amateka y’umwamikazi Nyirakabuga
Abatuye muri aka gace bumvikanisha ko bazi amateka ya Nyirakabuga, yaba abamubonye n’amaso yabo ndetse n’abamwumva cyangwa abamwuvise mu mateka.
Icyo abenshi bahurizaho ni uko yari umugore wa kabiri w’Umwami Musinga. Akaba yararangwaga no kubana neza n’abantu, kandi akaba yari abyibushye cyane.

Gatabazi Mariko wavutse mu 1939, ubu atuye mu kagari k’Akagarama, asobanura uko azi Nyirakabuga agira ati “yari umuntu munini cyane, yabanje kuba umuja wo mu rugo kwa Musinga, bukeye Musinga aza kumubyaraho umwana witwa Rwigemera. Ubwo ibyo kuba umuja biba bivuyeho, aba umugore we. Umugore wa Musinga mukuru Kankazi, yahise asa n’umwikata, maze Nyirakabuga umwami amuha kuba umutware ino mu ruhuriro rwa Musya Kigarama, Kirwa…”

Umusaza Mundanikure Ambroise w’imyaka 81 bari baturanye, unavuga ko yari umwana wo muri urwo rugo kuko ari ho yakoraga, agatumwa aho Nyirakabuga ashatse kwohoreza ubutumwa hose.

Mundanikure avuga ko Nyirakabuga yari umugore muremure kandi munini, akamenya kubana neza n’abandi, kandi n’aho umwami yari yaramuhaye gutwara ngo yahayoboraga neza.

Yagize ati “Nyirakabuga yari umwamikazi. Iwabo hari i Shyogwe ubu ni mu Karere ka Muhanga. Umwami Musinga yaramuharitse nyuma aramuca. Hanyuma umuzungu witwaga Kabutura, araza amwubakira hano iriya nzu, ni abazungu bayubakishije kuriya. Hari mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ababiligi.”

Asobanura ko Nyirakabuga ari we watwaraga komine Kigarama ahahoze ari muri perefegitura ya Kibungo (ubu ni mu Karere ka Ngoma), akayobora ahitwa i Mushya, Bumwe, Rwambohero, Nyindyi na Giseri. Icyakora ngo mu mwaka wa 1959, mu Rwanda habaye ibibazo byatewe n’ivangura maze Nyirakabuga ahungira i Zaza; ari naho bivugwa ko yaguye.

Mundanikure avuga ko Nyirakabuga yabyaye abana 3, kugeza magingo aya hakaba hari abuzukuruza be bajya baza gusura aho yari atuye, ari na bo basigaranye amasambu ye n’inzu.

Abaturage bifuza ko ahahoze hatuye Nyirakabuga hasanwa kuko habitse amateka
Ahahoze ari mu rugo rw’umugore w’umwami Musinga, ubu habaye itongo. Hari inzu bigaragara ko yari yubatse mu buryo bugezweho ariko yamaze kuvaho igisenge, inzugi n’amadirishya; habaye mu kidaturwa.

Icyo abatuye i Rurenge bahurizaho, ni ugusaba ko aha hantu hatunganywa neza kuko habumbatiye amateka yo hambere mu Rwanda.

Maniriho Vénuste wo mu kagari k’Akagarama ni byo agarukaho agira ati “iyi nzu ni iya Nyirakabuga wari umugore wa Musinga. Mbere yari ifite igisenge, isakaye neza, harimo n’inzugi n’amadirishya ariko ubu abantu bagiye biba inzugi n’amadirisha. Ariko iki ni ikemenyetso cy’amateka. Hakwiye gutunganywa, bakahavugurura, kuko ahantu higeze kuba umwami ni ahantu hakomeye.”

Niyoyita Egide na we avuga ko icyifuzo ari uko bahasana kugira ngo icyo kimenyetso cy’amateka kitazibagirana ku buryo n’abana bavuka bazamenya amateka yaho.

Manishimwe Noël

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE