2017-09-21 09:07:12 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Sentore yemeje kuzerekana umuco nyarwanda muri Maroc

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-31 13:26:52

 
Share on:
 
Yasuwe:105
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Rwamwiza Jules Bonheur uzwi muri muzika nyarwanda nka Jules Sentore yavuze ko yiteguye kuzerekana ubwiza bw’umuco nyarwanda mu iserukiramuco ryitwa “Festival Africain du Cinéma de Khouribga” azitabira muri Maroc rizaba kuva ku ya 9 kugeza ku ya 16 Nzeri 2017.

JPEG - 176.5 kb
Umuhanzi Jules Sentore wibanda mu kuririmba mu njyana gakondo

Aganira n’Imvaho Nshya Jules Sentore yavuze ko azaririmbamo ibihangano bye byose byerekana ubwiza bw’umuco nyarwanda.

Ati “Nzakora uko nshoboye kose nzahagarire u Rwanda neza nzerekane ubwiza bw’umuco wacu”.

Kugira ngo atumirwe muri iryo serukiramuco, Sentore yavuze ko abariteguye bumvise ibihangano bye bifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye barabishima baramutumira.

Yavuze kandi ko muri iryo serukiramuco buri mwaka bafata umuhanzi wo mu kindi gihugu akajya kumurikayo umuco w’iwabo.

Iri serukiramuco, Sentore yavuze ko rizabera mu mujyi wo muri icyo gihugu witwa Khouribga.

Ku ya 10 Nzeli 2017, Jules Sentore yavuze ko ari bwo azerekeza muri Maroc ari kumwe n’itsinda rye rimufasha mu muziki we.

Iserukiramuco azitabira rimaze imyaka 20 ribera muri Maroc. Intego yaryo ni ukuzamura sinema muri Afurika no guteza imbere umuco binyuze mu muziki.
Muri iryo serukiramuco hazatangwamo kandi ibihembo ku mafilimi anyuranye na filimi zimwe zerekanwe.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE