2017-09-20 12:30:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Bwa mbere hagiye kuba amarushanwa ya za Banki zikorera mu Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-31 13:22:52

 
Share on:
 
Yasuwe:157
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ihuriro rya za Banki zose zikorera mu Rwanda “RBA: Rwanda Bankers Association” ryateguye amarushanwa mu mikino itandukanye azahuza abakozi b’izi Banki.

JPEG - 194.1 kb
Dr Karusisi Diane uyobora BK akaba anakuriye ihuriro rya za Banki mu Rwanda (RBA) ubwo yasobanuraga impamvu bateguye amarushanwa

Iyi mikino izaba mu mpera z’iki cyumweru tariki 02-03 Nzeri 2017 isozwe mu mpera z’icyumweru gitaha tariki 09-10 Nzeri 2017. Umuyobozi w’ihuriro rya za Banki mu Rwanda “RBA” akaba asanzwe ari umuyobozi mukuru wa Baque de Kigali “BK”, Dr Karusisi Dianne atangaza ko iyi mikino yateguwe kugira ngo abakozi ba za Banki bamara amasaha menshi bicaye babashe gukora siporo ikindi kandi akaba ari n’umwanya mwiza wo kugira ngo bahure bamenyane.

Yakomeje avuga ko mu ihuriro ari Banki 17 ariko hitabiriye 14 hakiyongeraho na Banki nkuru y’igihugu “BNR”. Dr Karusisi yavuze ko iki gikorwa bazafatanya n’Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Umuco na Siporo na Minisiteri y’Ubuzima.

Izi Banki zizarushanwa mu mupira w’amaguru, Volleyball, Basketball na Koga. Tariki 03 Nzeri 2017 bakaba bazitabira igikorwa cy’Umujyi wa Kigali cya Siporo ya bose “Car free day” aho bazakora “Mini Marathon”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RBA, Mugwaneza Jacqueline yatangaje muri aya marushanwa amakipe azagera ku mukino wa nyuma azahabwa ibihembo birimo igikombe n’imidali ariko nta mafaranga azatangwa. Ibi bihembo bikazaba ari ibya Banki. Yanavuze ko n’ubwo imikino izabera muri Kigali, Banki yemerewe gukoresha abakozi bayo n’abakora mu Ntara aho ifite amashami.

Uko amakipe azahura mu mikino itandukanye
Ihuriro rya Banki mu Rwanda ririmo Banki 17 gusa hazitabira Banki 14 kongeraho na BNR zikaba 15 ari zo BK, Access Bank, GT Bank, BPR, AB Bank, Cogebanque, Ecobank, Cranes Bank, Urwego Bank, I&M Bank, Equity Bank, KCB, Unguka Bank, Bank of Africa na BNR. Banki zitazitabira ni BRD, Zigama CSS na CBA.

Uko amakipe azahura, mu mupira w’amaguru hari I&M Bank, Equity Bank, GT Bank,Unguka Bank, BPR, Urwego Bank, BNR,Cogebaque, BK na Bank of Africa. Muri Volleyball, itsinda A ririmo BK, Ecobank na Unguka, itsinda B ririmo Urwego Bank, Cogebanque na AB Bank. Muri Basketball, itsinda A harimo Equity Bank, BNR, BK na GT Bank, itsinda B harimo Ecobank, Access Bank na I&M Bank naho itsinda C harimo Unguka Bank, AB Bank na KCB.

Iyi mikino ikazajya ibera kuri Sitade Amahoro i Remera, Sitade Nto i Remera ndetse n’ikibuga cya FERWAFA. Uretse iyi mikino hazaba indi mikino izakinwa n’ababyifuza irimo Tennis yo ku meza, Igisoro, Aerobics na Billiard.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE