2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017 izerekana ushobora kwegukana shampiyona y’Afurika

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-31 09:30:13

 
Share on:
 
Yasuwe:101
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abashinzwe gutegura isiganwa ry’imodoka risanzwe riba buri mwaka “Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017” baratangaza ko imyiteguro irimo kugenda ndetse ko rizaba rikomeye kuko uzaritsinda ashobora kugira amahirwe yo kweguka shampiyoya y’Afurika.

JPEG - 47.5 kb
Gakwaya Christian, umuyobozi wa RAC utangaza ko imyiteguro ya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2017 irimo kugenda neza

Iri siganwa riri ku ngengabihe y’amasiganwa mpuzamahanga atanga amanota y’uwegukana shampiyona y’ Afurika “African Rally Championship” rizaba tariki 08-09 Nzeri 2017.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka “RAC” , Gakwaya Christian akaba yaratangaje ko imyiteguro irimo kugenda neza ku buryo bizeye ko n’irushanwa rizagenda neza.

Umunyamabanga wa RAC akaba ari we ushinzwe imirimo yo gutegura iri siganwa, Cyatangabo Ange François yatangaje ko iri rushanwa rizaba tariki 8 kugeza 09 Nzeri 2017 . Mbere gato ariko hakaba hateganyijwe igikorwa cyo kwerekaba abakinnyi bazitabira n’imodoka zabo bizabera muri Kigali Convention Centre tariki 07 Nzeri 2017.


Uko irushanwa rizagenda

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro 6, rizatangira tariki 08 Nzeri 2017 mu gitondo aho abasiganwa baca mu mihanda ibiri ari yo Rugende-Mbandazi (20,95 km) na Ruhanga-Mbandazi (14,21 km). Iyi mihanda imodoka zikayicamo inshuro 2.
Nyuma ya saa sita, abasiganwa bazakomereza kuri Sitade Amahoro aho bazasiganwa intera ya kilometero 2,30. Uyu munsi wa mbere abasiganwa bazasoza bakoze intera ya kilometero 74,52.

Umunsi wa nyuma tariki 09 Nzeri 2017 isiganwa rizakomereza i Nyamata aho abasiganwa bazanyura mu mihanda 5 ari yo Nyamata-Rilima (13,36 km), Nyamizi-Gashora (19,69 km), Gaharwa -Nemba (11,56 km), Gako-Gasenyi (14,41 km) na Gasenyi-Nemba (22,22 km). Iyi ihanda bakazayicamo inshuro 2. Aha bazasoza bakoze intera ya kilometero 129,43 byose hamwe bikaba kilometero 203,95 wateranya byose bikaba kilometero 391,93.

Kenya, Zambia ni bo bazaba bahanganye
Cyatangabo yatangaje ko tariki 01 Nzeri 2017 ari bwo bazatangaza urutonde ntakuka rw’abamaze kwiyandikisha gusa avuga ko bateganya abakinnyi bakomeye barimo guhatanira shampiyona y’Afurika barimo abakomoka muri Kenya, Zambia na Uganda.

Mu bazitabira harimo Manvir Baryan wo muri Kenya uherutse kwegukana isiganwa ryo muri Tanzania akaba afite amanota 65 azaba ahanganye kandi na Leroy Gomez wo muri Zambia ufite amanota 53 na Kleevan Gomes na we wo muri Zambia ufite amanota 38, Christakis Fitidis ukinira Uganda akaba afite amanota 36 ndetse na Jaspreet Chatthe wo muri Kenya wegukanye shampiyona y’Afurika muri 2015 akaba afite amanota 28. Umunyarwanda uza hafi ni Gakwaya Claude uri ku mwanya wa 15 n’amanota 6.

Agashya kazagaragara muri iri siganwa
Tumwe mu dushya tuzagaragara muri isi siganwa ni uko abashaka kuzareba neza isiganwa bashobora kujya muri Kajugujugu y’Akagera iminota 15. Ikindi ni uko iri siganwa rizagaragaramo imodoka yakorewe amasiganwa gusa “Skoda R5” izaba ifitwe na Manvir Baryan wo muri Kenya unafite amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE