2017-11-23 18:23:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rulindo bishimira ibikorwa remezo bagejejweho

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-31 00:43:02

 
Share on:
 
Yasuwe:36
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu batuye mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Rulindo kabarizwa mu ntara y’Amajyaruguru bishimira ibikorwa remezo bagezwaho umunsi ku munsi.
Mukandanga Ancile utuye mu mudugudu wa Kivubwe, Akagali ka Kiyanza, Umurenge wa Ntarabana, yavuze ko aho batuye kubona amazi biborohera, ahantu abana biga naho ngo nta rugendo rurerure ruhari kandi n’abataragerwaho n’amashanyarazi bafite icyizere ko azabageraho.

JPEG - 155 kb
Uru ni urwunge rw’amashuri rwa Burega mu karere ka Rulindo akaba ari kimwe mu bikorwa remezo

Yagize ati “Aho dukura amazi nta bwo ari kure kandi abataragerwaho n’amashanyarazi ari hafi nizeye ko azatugeraho”. Aho bivuriza yavuze ko ari hafi kandi barimo no kububakira ikigo nderabuzima. Aho abana bakuze biga ngo kuri bo si kure ariko ishuri ry’abana b’inshuke ryo byaba byiza rishyizwe hafi.

Musabyemariya Verene utuye mu mudugudu wa Kivubwe, Akagali ka Kiyanza, na we avuga ko amazi bayavoma hafi kandi n’amashanyarazi yizeye kuyabona vuba kuko hafi y’iwe hari ipoto. Kwivuza ngo babikorera hafi kandi aturunye n’umujyanama w’ubuzima.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mulindwa Prosper, yatangarije Imvaho Nshya ko ako karere kamaze kugeza ku bagatuye ibikorwa remezo binyuranye, ngo ariko haherewe ku byo abaturage bakeneye kurusha ibindi.

Yasobanuye ko muri 2006 ako karere kari kameze nk’akadafite amashanyarazi, ariko ubu imirenge yose 17 ifite amashanyarazi kandi n’utugari twose uko ari 71 buri kose gafite umuyoboro w’amashanyarazi unyuramo, kandi n’ibigo bya Leta nk’amashuri n’amavuriro amenshi afite amashanyarazi.

26% ngo ni bo bafite umuriro muri ako karere, ariko imbogamizi iracyari imiturire, bakaba bashishikariza abantu kwegera imidugugu bakava mu manegeka cyangwa aho ibikorwa remezo bitazagera.

Amazi yo ngo bamaze kuyageza mu mirenge yose bubaka amavomo rusange, baha amazi abaturage mu ngo zabo iyo babishoboye n’ingano y’amazi ibibemerera, kandi ahatari amazi ahagije bakomeje kuyongera no kureba imidugudu yari yarasigaye.
Mulindwa yavuze ko Akarere ka Rulindo, muri 2006 kari gafite imihanda yangiritse ariko hifashishijwe gahunda ya “feeder road” (imihanda ijyanye no guhahirana) hamaze gukorwa ibilometero 100, iyo mihanda ifasha ibice byose bya Rulindo kugendwa.

Kilometero 562 z’imihanda nyabagendwa ngo ni byo ubu aka karere kamaze kugira. Aka karere kandi gafite n’imihanda ya kaburimbo, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakemereye umuhanda uzava ahitwa Nyacyonga ukazagera ahitwa Mukoto.
Nta bwo ari ibikorwa gusa, Umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe ibijyanye ubukungu yavuze ko muri ako karere hari ahanyura ‘Fibres optiques’ zifasha mu gukoresha murandasi.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE