2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-31 00:22:56

 
Share on:
 
Yasuwe:618
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, anashimira Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Murekezi Anastase.

JPEG - 236.5 kb
Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard

Ejo hashize tariki ya 30 Kanama 2017, ni bwo Perezida Paul Kagame ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, yashyizeho Minisitiri w’Intebe, Ngirente Edouard, ahita anarahira.

Umukuru w’Igihugu akaba yaramushimiye ko yemeye gukorera igihugu mu nshingano nshya yahawe, aho yagize ati “Ndashimira Ngirente Edouard kuba yemeye gukorera igihugu cye nka Minisitiri w’Intebe, akazayobora Guverinoma.”

Perezida Paul Kagame kandi yashimiye Murekezi Anastase wasimbuwe kuri uyu mwanya, kuba yaruzuje inshingano ze, ati “Ndashimira uwari Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi ku kuba yarasohoje inshingano ze neza, akagera ku byo twamwifuzagaho.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nyuma yo kuganira bihagije na Minisitiri w’Intebe mushya asanga ari umuyobozi witeguye, ufite imbaraga, ubushake n’ubumenyi bihagije bizatuma yuzuza neza inshingano ze.

Perezida Kagame yijeje Minisitiri w’Intebe ubufatanye kugira ngo akore neza akazi ke, kuko nk’uko bisanzwe atazakora wenyine.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE