2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Guverinoma nshya ya Repubulika y’u Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-30 23:24:31

 
Share on:
 
Yasuwe:601
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyuma yo gushyiraho Minisitiri w’Intebe akanarahira ejo hashize ku wa 30 Kanama 2017, Perezida Paul Kagame yashyizeho n’abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta. Biteganyijwe ko nabo barahira uyu munsi nk’uko byatangajwe na Perezida Kagame nyuma yo kurahira kwa Ministiri w’Intebe Dr Ngirente Edourd.

JPEG - 244 kb
Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, ejo hashize ku wa 30 Kanama 2017, Perezida wa Repubulika yashyizeho ba Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta.

Guverinoma nshya igizwe n’Abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta bose hamwe 31, aho abaminisitiri ari 20 naho abanyamabanga ba Leta bakaba 11. Perezida Paul Kagame kandi yashyizeho abayobozi bari ku rwego rwa ba Minisitiri babiri.

Abaminisitiri bashyizweho ni Madamu Uwizeye Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Bwana Gatete Claver Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Bwana Munyeshyaka Vincent, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda, Dr. Biruta Vincent Minisitiri w’Ibidukikije, Madamu Tumushime Francine Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba, Madamu Mukeshimana Geraldine Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Madamu Mushikiwabo Louise Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba,
Bwana Kaboneka Francis, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Musoni James Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Gen. Kabarebe James Minisitiri w’Ingabo, Madamu Kayisire Marie Solange Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Dr. Musafiri Papias Malimba, Minisitiri w‘Uburezi, Madamu Mbabazi Rosemary Minisitiri w’Urubyiruko, Bwana Nsengimana Jean Philbert, Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Madamu Debonheur Jeanne d’Arc, Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza, Madamu Uwacu Julienne, Minisitiri w‘Umuco na Siporo, Bwana Busingye Johnston, Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta, Madamu Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Madamu Dr. Gashumba Diane, Minisitiri w’Ubuzima, Madamu Nyirasafari Esperance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Abanyamabanga ba Leta ni Bwana Rwamukwaya Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Bwana Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Madamu Dr. Mukabaramba Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Harelimana Cyriaque, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, Dr. Ndagijimana Uzziel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi,
Dr Ndimubanzi Patrick, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze, Bwana Uwihanganye Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, Madamu Kamayirese Germaine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi, Bwana Nsengiyumva Fulgence, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi, Bwana Uwizeyimana Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Bwana Nduhungirehe Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane, n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba.

Perezida wa Repubulika kandi yashyizeho n’abandi, aho Bwana Murekezi Anastase wari Minisitiri w’Intebe yabaye Umuvunyi Mukuru, abayobozi bari ku rwego rwa Minisitiri ni Akamanzi Clare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere/RDB, Gatare Francis, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe za Mine, Gazi na Peteroli.

Hashyizweho abandi bayobozi

Madamu Uwamariya Odette, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet, Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mufulukye Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana Ntigengwa John, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Umuco na Siporo, Bwana Bigenimana Emmanuel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Urubyiruko, Bwana Sebera Michel, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, Musabyimana Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutaka n’Amashyamba, Ingabire Assoumpta, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Rugira Amandin, Ambasaderi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi,
Kampeta Sayinzoga, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubushakashatsi no guteza imbere Inganda (NIRD), Madamu Mukantabana Seraphine, Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku rugerero, Bwana Bamporiki Edouard, Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bwana Habyarimana Gilbert, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative, Bwana Serubibi Eric, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, Bwana Rucagu Boniface, Umwe mubagize Inama Ngishwanama y’Inararibonye.

JPEG - 244.4 kb
Claver Gatete
JPEG - 74.7 kb
Busingye Johnston
JPEG - 259.7 kb
Mushikiwabo Louise
JPEG - 267.7 kb
Francis Kaboneka
JPEG - 392 kb
Musoni James
JPEG - 285.2 kb
Nsengimana Philbert
JPEG - 170.4 kb
Uwacu Julienne
JPEG - 119.2 kb
Nduhungirehe Olivier
JPEG - 153.6 kb
Dr. Gashumba Diane
JPEG - 218.7 kb
Mukeshimana Geraldine

MUGABO LAMBERT

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE