2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Uko abana bavuka ni ko n’abarezi biyongera- Dr Ndayambaje

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-30 08:28:43

 
Share on:
 
Yasuwe:45
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Ikibazo cy’abarimu ntikirakemuka kuko umubare wabo ukiri muto, bivuze ko uko abana bavuka ari na ko abarimu bagomba kwiyongera.
Ibi ni ibisobanurwa na Dr Ndayambaje Irene, umwarimu n’umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’uburezi, akaba ari mu batangije gahunda yo kwigisha abarimu mu buryo bwiswe “Iya kure.”

JPEG - 165.7 kb
Uko abana bavuka ni nako umubare w’abarezi ugomba kwiyongera

Aha uyu muyobozi yakomoje kuri iyi mvugo y’uko abarimu bakiri bake atirengagije ko hari abatagira akazi, imvugo ikunze kunengwa n’abatagira akazi kandi ari abarimu b’umwuga. Aha Dr Ndayambaje asobanura ko ibyo bitatuma bahagarika gukomeza kwigisha abarezi bitwaje ko hari abatarabona akazi.

Ati “N’ubwo hari abarimu batarabona akazi, ntibivuze ko kwigisha abarimu bihagarara, ahubwo birakomeza kandi abiga uyu munsi bafite ibyo bahabwamo ubumenyi abarangije mbere badafite.”

Avuga ko bitashoboka ko abarimu barangiza bose babona akazi kuko hari ibishingirwaho n’ushaka gutanga akazi, ibyo bigatuma habaho ipiganwa, bamwe bakakabona abandi bakakabura.

Ati “Mubyumve neza ko niba hari abarimu badafite akazi bitavuze ko tugomba guhagarara kwigisha abarimu. Uko umwana avuka ni na ko hagomba kuboneka mwarimu uzamwigisha, ariko mu ipiganwa ntibizabuza ko hari utsinda n’utsindwa.”
Ikindi uyu mwarimu muri kaminuza avuga, ni ikijyanye n’uko umuntu agomba kwiga atagamije guhabwa imirimo na Leta, ashobora no kwikorera, agashinga ishuri rye riza ryunganira ya yandi ya Leta, akaba yanatanga akazi no ku bandi.

Dr Ndayambaje avuga ko abarimu bagomba guhora bahugurwa kuri Porogaramu nshya zinjira mu burezi kugira ngo bakomeze kujyana n’ibihe. Ati “Yaba umwarimu ukorera Leta, uwikorera cyangwa ukorera abandi, bose bakeneye gutyaza ubwenge. Hari porogaramu ibahugura mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo turusheho kugira abarimu beza kandi bari mu mwuga, ntituzareka kubahugura twitwaje ko hari abandi batarabona akazi, izo ni inshingano tugomba gukomeza kugira ngo tugire abarimu bafite ubumenyi buhagije.

Uburyo “bw’iya Kure” bwadufashije kugendana n’ibihe mu burezi, porogaramu nshya na twe zitugeraho tukazigisha abarimu bacu, bizatuma uburezi bw’u Rwanda burushaho gutera imbere.”

Abize uburezi badafite imirimo bavuga ko badasobanukiwe neza n’uburyo abarezi bakiri bake kandi hari abadafite imirimo.

Mukobwajana Gemima ni umwe mu bafite impamyabumenyi y’uburezi utagira akazi, yagize ati “Nkunda kumva iyi mvugo mu bashinzwe iby’uburezi, nkibaza uburyo abarimu baba bake kandi hari abadafite akazi.”

Naho Ngendahayo Cyprien yunga mu rya mugenzi we avuga ko abarimu bahari, ahubwo abahabwa akazi bakaba bake kuko hakoreshwa ipiganwa, rigatuma bamwe babona akazi abandi ntibakabone.

Ati “Buriya kugira ngo abarezi babone akazi, byari bikwiye ko havanwaho ipiganwa, ahubwo abarangije amashuri bose bagahita bahabwa imirimo mu burezi.”

Uyu murezi avuga kandi ko niba ipiganwa rigamije guhitamo abahabwa akazi, ari uko abarezi ari benshi, akaba asanga imvugo y’uko abarimu ari bake yagombye kuvaho.
Ariko nanone aba barezi bahuriza hamwe n’abayobozi bemeza ko umurezi agomba guhora yihugura, kuko ikoranabuhanga uko rigenda ritera imbere ari na ko uburezi bugenda butera intambwe, udahugurwa ku burezi bugezweho akaba yasigara ameze nk’utarabwize.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE