2017-10-16 07:05:01 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Guterres mu rugamba rwo guhuza Isiraheli na Palestina

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-30 08:17:41

 
Share on:
 
Yasuwe:395
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Umunyamabanga mukuru wa Loni Antonio Guterres yagiriye uruzinduko muri Isiraheli agamije kuganira na Minisitiri w’intebe Benyamin Netanyahu, agamije kumusaba ko yabahuza na Palestina bagasubukura ibiganiro by’amahoro bimaze hafi imyaka itatu bihagaze.

JPEG - 266.3 kb
Umunyamabanga mukuru wa Loni Antonio Guterres (ibumoso) ari hamwe na Benyamini Netanyahu (iburyo) i Yeruzalemu ku wa 28 Kanama 2017 (Foto Reuters)

Uru ruzinduko nta bwo rwahiriye Guterres kuko abagize Guverinoma ya Yeruzalemu basanga ngo hari ibindi byihutirwa bitari ugusubukura ibiganiro na Palestina.
Umunyamakuru wa Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI) ukorera i Yeruzalemu, Christine Brunel yatangaje ko nta musaruro wavuye mu biganiro byabaye hagati y’Umunyamabanga mukuru wa Loni n’abagize Guverinoma ya Isiraheli, ubwo yabasuraga i Yeruzalemu ku wa 28 Kanama. Ati «Ibyo Antonio Guterres yita inzozi zo kuzabona umunsi umwe ku butaka butagatifu Leta z’ibi bice byombi (Isiraheli na Palestina) zibanye mu mahoro n’umutekano ».

Icyatunguranye muri uwo mubonano hagati ya Antonio Guterres n’abategetsi ba Leta ya Isiraheli ni uko bamubwiye ko gushyira imbere ibiganiro n’Abanyapalestina muri iki gihe ngo rwose ni uguhusha intego. Abagize Guverinoma ya Yeruzalemu bagize bati «Ahubwo icyo Umuryango w’abibumbye bagombye gukora muri iki gihe, ni uguha amabwiriza ingabo zabo zikambitse mu majyepfo ya Libani, guhagarika no kuburizamo abarwanyi ba Hezbollah kwirinda gusatira umupaka wa Isiraheli».

Ubundi butumwa Leta ya Yeruzalemu yashyikirije Umunyamabanga wa Loni nk’uko RFI ikomeza ibitangaza, ngo ni ugukora ibishoboka byose kugira ngo abasirikare ba Irani batajya gukambika mu bice abarwanyi b’umutwe wa Leta ya kiyisilamu (Etat Islamique) birukanywemo muri Siriya. Ati «Loni igomba guha agaciro ubu butumwa bubiri tuyigejejeho nta kujenjeka kuko abarwanyi ba Hezbollah baramutse baje ku mupaka wacu n’ingabo za Irani zikajya ahahoze ibirindiro bya EI, byateza umutekano muke Isiraheli». Muri icyo kiganiro n’Umunyamabanga mukuru wa Loni, Minisitiri w’Intebe wa Israheli Benjamin Netanyahu ngo yanenze Umuryango w’abibumbye uburyo bahindura ubusa ibibazo byugarije Isiraheli.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga bimenyesha ko Antonio Guterres yari yabanje gusasira icyifuzo nyamukuru cyari cyamuzinduye cyo gusaba ko ibiganiro by’amahoro hagati ya Isiraheli na Palestina bisubukurwa, ariko byose ngo biba imfabusa. Guterres ngo yahereye mu kwamagana iterabwoba, gukwirakwiza urwango rushingiye ku bwoko n’ibindi bikorerwa Isiraheli, ariko na byo nta cyo byamufashije ngo icyifuzo cye cyakirwe neza.

RFI itangaza ko icyatumye abategetsi ba Isiraheli batumva Antonio ari uko muri disikuru ye ngo yatunze agatoki politiki ya Isiraheli y’ubukoloni ikomeje gushinga imizi muri Cisjorudani no mu burasirazuba bwa Yeruzalemu.

KAYIRA ETIENNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE