2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Haringingo yasabye ab’i Huye kutamushyira ku gitutu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-30 08:09:58

 
Share on:
 
Yasuwe:165
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umutoza wa Mukura VS, Haringingo Francis arasaba abakunzi b’iyi kipe kwirinda kumushyira ku gitutu bamusaba ibirenze mu mwaka we wa mbere.
Ibi yabivuze nyuma yo gukoresha imyitozo ya mbere ya Mukura VS yo kwitegura umwaka w’imikino wa 2017-2018 uzatangira tariki 29 Nzeri 2017.

JPEG - 101.6 kb
Umutoza wa Mukura, Haringingo Francis ari kumwe n’umutoza wungirije Rwaka Claude ubwo batangizaga imyitozo (Foto Bizimana E)

Ni imyitozo yabereye kuri Sitade Huye imbere y’abafana benshi bari banyotewe kongera kubona ikipe yabo, iyoborwa na Haringingo, umutoza mushya wavuye muri Vital’O FC wari wungirijwe na Rwaka Claude.

Iyi myitozo yagaragayemo abakinnyi bose bashya barimo Nshimiyimana David na Gael Nduhayindavyi bavuye muri Vital’O FC, Iragena Saidi wahoze muri Muzinga, Mutebi Rachid wari muri Gicumbi FC na Rwabugiri Omar wakiniraga Musanze FC. Yanitabiriwe n’abakinnyi bose basanzwe usibye Ally Niyonzima, Bukuru Christophe na Hassan Djumaine.

Muri iyi myitozo, abakinnyi bashya n’abasanzwe bakoraga ukwabo, hakaba n’igice cy’abandi biganjemo abato barimo bakorerwa igerageza.
Haringingo Francis, nyuma y’imyitozo y’uyu munsi yabwiye abanyamakuru ko yishimiye urwego rw’abakinnyi yasanze asaba abakunzi b’iyi kipe kwihanganaho akabanza akamenyera .

Haringingo ati ’’Ndifuza ikipe izaba ikina umupira wo hasi kandi ihangana na mukeba. Twebwe dufite intego zo kuza mu makipe ane ya mbere. Turagira ngo tugire ikipe imeze neza, urabona ni ikipe ikiri nto abantu twazanye bafite ubunararibonye ni bashya, urumva ni ikipe turimo twubaka. Murabona ni umwaka wa mbere nje muri iyi kipe rero ni ukwirinda kwiha ibintu birebire’’.

Umutoza wa Mukura yemeje ko agikeneye nibura abakinnyi bashya batatu anashimangira ko azakomeza gukorana n’abatoza bahasanzwe.
Haringingo wanyuze mu makipe nka Vital’O FC y’i Burundi yavuze ariko ko anamenyereye gukorera ku gitutu. Ati ’’Njye mperuka mu ikipe ya Vital’O FC ni imwe mu makipe afite igitutu, ya kipe ifite abafana benshi, kandi bayikunda bakagushyira ku gitutu. Uyu mwaka twagize ibintu byiza kandi n’icyo gitutu gihari, rero ni ibintu menyereye aho nanyuze hose muri za Ludia Ludic. Icyo nsaba abantu ni ukwihangana kuko iyi kipe ni nshyashya kandi abakinnyi bagiye ni bo bari basanzwe bakina, tuzana abandi. Bazagire kwihangana’’.

Kuri gahunda, Mukura igiye gukora imyitozo y’icyumweru kimwe itangire imikino ya gicuti mu cyumweru gitaha, aho izakina imikino ine harimo n’uw’ikipe ya Kiyovu.

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE