2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abahinzi banyuzwe n’imiyoborere myiza ishyira imbere umuhinzi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-30 08:05:24

 
Share on:
 
Yasuwe:17
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abahinzi batandukanye hirya no hino mu gihugu bashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda uburyo ishyira imbere umuhinzi, ikamwitaho, ikamutwerera rimwe na rimwe igishoro muri nkunganire bahabwa 50% y’ubuntu asigaye bakayishakira.
Ibi ni byo abahinzi b’intangarugero batandukanye baratangarije Imvaho Nshya baheraho basaba Abanyarwanda bose guhindura imyumvire, bagaha agaciro ayo mahirwe bahabwa bityo bakarushaho kuba abanyamwuga mu buhinzi.

JPEG - 248.2 kb
Abahinzi batandukanye hirya no hino mu gihugu bashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda uburyo ishyira imbere umuhinzi, ikamwitaho

Rukundo Augustin ni umuhinzi ntangarugero mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo. Yahinze hegitari eshanu z’urutoki, ubu afite abakozi yahaye akazi kandi abasha gusagura umushahara wa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi. Afite imodoka ze bwite zimufasha kugeza umusaruro we ku isoko. Yavuze ko ashima imiyoborere myiza kuko umuhinzi ahabwa agaciro mu buryo bwose bushoboka kugira ngo agire aho ava n’aho yerekeza.

Haburukundo Victor, umuhinzi ntangarugero, akaba n’umufashamyumvire ku gihingwa cy’ibirayi mu murenge wa Busasamana mu karere ka Rubavu, ni umwe mu bahisemo gushora imari ye mu buhinzi bw’ibirayi.

Yagize ati “Icyo Leta yakoze cya mbere, hari ikigo gishinzwe ubutubuzi bw’imbuto, icyo kigo gitanga imbuto zigezweho zishobora gutanga umusaruro, zikihanganira n’indwara y’ibyonnyi. Icya kabiri hari abatubuzi b’imbuto, ba bandi bakorana bya hafi n’icyo kigo cy’ubuhinzi, abatubuzi bakazana imbuto bakazegereza mu giturage aho abahinzi bari. Icya gatatu Leta yashyizeho abafashamyumvire.

Aba bafashamyumvire bagenda badufasha uburyo bwo guhinga n’uburyo bwo guhunika ibirayi. Icyo gihe rero abo bafashamyumvire na bo iyo turi kumwe na bo tuganira ku bibazo dufite mu buhinzi cyangwa se ku bibazo igihingwa cyacu gifite, tugafatanya kubishakira umuti. Ibitunaniye umufashamyumvire akabizamura ku rwego rushinzwe ubuhinzi kuva ku rwego rw’akagari, ku murenge, ibiturenze bikagezwa ku rwego rw’akarere nyuma ibisubizo bikava hejuru biza ku rwego rw’umuhinzi kuko umuhinzi atanga ikibazo afite kugira ngo kibashe gushakirwa umuti.”

Akomeza agira ati “Dushima Leta kuri nkunganire ku bigendanye n’amafumbire, kubera ko ifumbire ihenze cyane, twishimira ko umuhinzi ayifata ku giciro gito kuko Leta iba yashyizemo 50% ku mafaranga yo kunganira umuhinzi. Ibyo tukabyishimira bitewe nuko ifumbire iramutse isohotse ku giciro nyacyo gusa, ntitwayibasha ku biciro, icyo gihe hahinga gusa abafite ubushobozi bwo hejuru.” Gusa avuga ko ingorane bagifite ari uko imbuto ikiri nke.

Twagirumukiza Ignace, umuhinzi wahawe igihembo ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba nk’umuhinzi w’intangarugero, atuye mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu. Ni umufashamyumvire wahuguwe ku gihingwa cy’urutoki. Avuga ko yavuye kure ariko ko akomeje imbere heza.

Yagize ati “Mbere twahingaga mu buryo bwa gakondo ariko tukimara kubona amahugurwa muri 2009 twaraje tuyashyira mu bikorwa dushyiraho ishuri ry’abahinzi mu murima. Dukurikije uko twari dusanzwe duhinga, twasanze ayo mahugurwa ari ingirakamaro.

Kera twahingaga insina z’akajagari, zitatangaga umusaruro. Ubu dukora ubuhinzi buvuguruye bwa kijyambere, dutera insina mu buryo bwa gihanga. Mu mahungurwa twagezwagaho n’Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, mu gutangira twashyize abahinzi mu matsinda, duhabwa ubumenyi ku mubyare. Mbere twateraga umubyare ukuze kandi ntibitange umusaruro, ubu abahinzi bagiye babigeza hirya no hino bahuza n’abandi. Kera twasaruraga igitoki k’ibilo 20, ubu si ko bikimeze kuko ari uguhera ku bilo 50 kugeza kuri 200.”

Aha ni ho ahera avuga ko bahinduye imyumvire ku buryo abahinzi b’umwuga muri rusange bameze neza. Ku bwe nyuma yo guhemba abakozi bamukorera na we abasha kwihemba. Akomeza agira ati “Imyumvire yacu ya kera yararangiye kuko twahingiraga inda gusa none ubu dusagurira amasoko.

Njyewe mfite hegitari y’urutoki, kera harimo insina zivamo urwagwa abantu bakanywa bagasinda nyuma yo kubona amahugurwa naraje nzivanaho mpuza ubutaka n’abandi, ntera injagi ziribwa, ntera izitanga imineke, ntera Mpuruguma, mu mwaka umwe n’igice zatangiye kumpa umusaruro, mfite abakozi batanu bahoraho kandi ku kwezi nihemba hejuru y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.

Nkimara kuva mu mahugurwa nagannye banki impa igishoro cyo guheraho, impa inguzanyo nyuma nagiye nishyura neza, mpambwa indi nguzanyo ariko ngenda nongera ubuso bw’ubutaka kugira ngo nongere kuri bya bindi mu mushinga nari mfite. Ubu twabaye intangarugero ku bahinzi bagihinga mu kajagari kuko batureberaho.”

Mukagatare Verda utuye mu karere ka Nyaruguru umurenge wa Ngoma, ahamya ko nta murimo n’umwe wamurutira ubuhinzi kuko kubukora neza byatumye abasha kwigira.

Yagize ati “Njyewe n’ubuhinzi dufitanye amateka kuko natangiye bintonda, mbikora nabi ariko naje kumenyera ku buryo ubu mbikora mbikunze cyane. Ubu ngeze ku rwego mfasha abandi bahinzi.

Mukagatare yagize ati “Kuba twe nk’abahinzi duhingira hamwe igihingwa cyatoranyijwe kuri iyi site, bidufasha kubona inyongeramusaruro, tugahinga neza, tukeza, tugasagurira amasoko kuko mbere umusaruro wacu washiriraga mu nkono”. Akomeza agira ati “Kuba twarahuje ubutaka, tugakora n’amatsinda ya Twigire muhinzi biradufasha cyane kuko tubona abakoze neza tukabashima kandi n’abakoze nabi tukabagaya.”

Muri buri gihembwe cy’ihinga ngo bahitamo igihingwa bahinga kandi haba hari umurima ntangarugero abahinzi bajya kwigiraho mu itera, mu ibagara, mu isarura, kandi ibyo abahinzi babonye ni na byo bajya gukora mu mirima yabo.

Ibi hamwe n’ibindi n’ibyo abahinzi baheraho bashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko yabahesheje ishema kandi kugeza ubu ikaba ibitayeho mu buryo bwose ishishikajwe n’uko barushaho gutera imbere.

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE