2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abanyarwanda barasabwa kwita ku buziranenge bwa serivisi bahabwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-30 07:32:38

 
Share on:
 
Yasuwe:55
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) Murenzi Raymond, arasaba Abanyarwanda kwita ku buziranenge bw’ibicuruzwa bagura n’ubwa Serivisi bahabwa kugira ngo umuco w’ubuziranenge wimakazwe mu gihugu.

JPEG - 91.3 kb
Murenzi Raymond, Umuyobozi mukuru wa RSB asobanura ibijyanye n’amabwiriza y’ubuziranenge n’ibyemezo bya yo

Ibi Murenzi yabivugiye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi ibiri akorwa ku kirango cy’ubuziranenge mpuzamahanga cya ISO, akaba ahuje ibigo binyuranye bya Leta n’iby’abikorera mu rwego rwo gusobanukirwa iby’icyo kirango cy’ubuziranenge bwa Serivisi n’uburyo ibigo bishobora kukigeraho.

Umuyobozi mukuru wa RSB avuga ko ubuziranenge bw’ibicuruzwa n’ubwa serivisi ari icyerekezo cy’igihugu, ari na yo mpamvu gutsura ubuziranenge bishyizwemo imbaraga.

Ati “Aya mahugurwa arimo gutangwa yahuje ibigo by’ubucuruzi n’ibya Leta, akaba agiye kubafasha kugaragaza uburyo serivisi inoze igomba gutangwa kugira ngo bagere ku rwego rwo kubona ikirango cy’ubuziranenge mpuzamahanga ISO.”
Kugira ngo ikigo kigere ku rwego rwo kubona ikirango cy’ubuziranenge cya ISO hari inzira binyuramo, bigizwemo uruhare na nyir’ikigo n’urwego mpuzamahanga rushinzwe kugenzura ubwo buziranenge.

Ati “Iyo uhawe icyemezo cy’ubuziranenge cya ISO, bivuze ko serivisi utanga igaragaza umusaruro , kandi amabwiriza y’ubuziranenge mpuzamahanga bwa serivisi aba ari amwe mu bihugu byose.”

Bamwe mu bahabwa serivisi ntibaramenya ubuziranenge bw’icyo bakeneye
Ku kijyanye na serivisi zimwe zihabwa Abanyarwanda zigikemangwaho ubuziranenge, Murenzi avuga ko biterwa n’uko hari abantu bataramenya icyo bashaka n’ubwiza cyagombye kuba gifite.

Ati “Ni ngombwa kumenya uko serivisi uhawe ihagaze.”

Ku bijyanye n’ibyoherezwa mu mahanga, Murenzi avuga ko ari ngombwa ko bipimirwa ubuziranenge n’urwego rubishinzwe kugira ngo n’ubikora amenye ko ibyo yohereje ari byiza, icyo gihe ngo RSB iguha icyemezo cy’ubuziranenge iyo yabigenzuye.

Uyu muyobozi ariko kandi agaruka ku bicuruzwa bimwe na bimwe bigaragara ku isoko ry’u Rwanda bitujuje ubuziranenge, aho asobanura ko ubusanzwe ibicuruzwa byose byinjira bikorerwa isuzuma ry’ubuziranenge, ngo ariko hari ubwo bamwe bashobora kubinyuza mu zindi nzira zitari izo ku mipaka, ngo icyo gihe byashobora kugera ku isoko, biba bitakireba uru rwego kuko biba byanyuze mu nzira zitabugenewe.

Ati “Iyo bitanyuze ku mipaka ngo bigenzurwe, icyo gihe hari izindi nzego zishinzwe kugenzura aho byanyuze, twe tugenzura ibyanyuze ku mupaka kuko ari byo dufitiye ububasha, bivuze ko hari ibishobora kugera ku masoko y’u Rwanda bitanyuze mu nzira zabugenewe.”

Gusa na none uyu muyobozi avuga ko hari ubwo bajya kugenzura ibicuruzwa ku masoko, ngo iyo habonetsemo ibitujuje ubuziranenge basaba ubifite kubivana ku isoko.

Abatanga serivisi bakwiye kumenya ko zinyura ababagana
Subhash Chander Arora, ni impuguke mu bijyanye n’amabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge, akaba umwe mu bahugura izi nzego ku ibwiriza ry’ubuziranenge mpuzamahanga (ISO), asobanura ko abikorera, abanyenganda n’abakozi ba Leta bakwiye kwita ku buzirangenge bw’ibyo baha ab’ababagana, bagendeye ku byo abafatabuguzi babo bifuza guhabwa ndetse bakanabasha kumenya ko serivisi batanze zanyuze ababagana.

Ati “Bagomba guhabwa serivisi nziza kandi yihuse.”

Iyi mpuguke mu by’ubuziranenge mpuzamahanga ikomoka mu Buhinde ivuga ko iyo umuntu atanze serivisi mbi, ngo akenshi abimenyera ku musaruro abona, kuko uba atari mwiza.

Icyemezo cy’ubuziranenge cya ISO cyavumbuwe mu mwaka wa 1947 kikaba kimaze guhabwa ibihugu 163 ku isi.

Shema Mugambira, umuyobozi wa Porogaramu mu Kigo cya Ruliba (Ruliba Clays) agaruka kuri iki kirango cy’ubuziranenge mpuzamahanga cyahawe iki kigo, agaragaza ibyakozwe kugira ngo kibigereho.

Ati “Kugira ngo tugere ku rwego rwo kubona ISO, twashoboye gushaka abakozi bafite ubunararibonye n’ubumenyi mu byo dukora, bagenda bahabwa amahugurwa ajyanye no gukora amatafari n’amategura ku rwego mpuzamahanga, dushaka ibikoresho bigezweho mu gukora amatafari n’amategura, birimo imashini zabigenewe kandi zigezweho.”

Aya mahugurwa yahuje inzego zinyuranye mu rwego rw’ubuziranenge yatewe inkunga na Trade Mark, Ikigo cy’Abongereza gikorera mu bihugu by’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba, nk’uko Kalimba Nathalie, umwe mu bayobozi bacyo abitangaza.

Avuga ko iki kigo gikorana cyane na RSB mu bijyanye no guha amahugurwa abikorera, abanyenganda n’ibigo bya Leta ku bijyanye n’ubuziranenge mpuzamahanga (ISO), ari na cyo cyateye inkunga aya mahugurwa.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE