2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Musanze:Nyampinga w’u Rwanda yasuye ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo bato

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-30 07:11:57

 
Share on:
 
Yasuwe:393
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, yasuye ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo bato b’abanyarwanda muri gahunda yo guteza imbere ‘Made in Rwanda’ (Ibikorerwa mu Rwanda), yibutsa urubyiruko rwo mu karere ka Musanze guharanira iterambere rishingiye ku guhanga udushya.

JPEG - 387.3 kb
Nyampinga Iradukunda Elsa (iburyo) ari kumwe na rwiyemezamirimo Nshimiyimana Cephas (hagati)

Nyampinga Iradukunda yasobanuye ko uru ruzinduko yagiriye mu karere ka Musanze rugamije kureba aho urubyiruko rugeze rwiteza imbere binyuze muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ndetse no kubatera akanyabugabo.

Yagize ati “Iyi gahunda yo gusura ba rwiyemezamirimo bakiri bato biteje imbere, ni bumwe mu buryo bwo kubatera akanyabugabo, kureba aho bageze biteza imbere kandi batanga n’imirimo, ariko na none ni bumwe mu buryo bwo kubashishikariza guhanga udushya bahereye ku byo bafite mu Rwanda, babibyaza umusaruro.

Nk’ubu iyo urebye uru ruganda ruciritse rwitwa ‘Uburanga Product’ rukora amavuta mu bimera biboneka hano iwacu mu Rwanda, iki rero ni ikintu gikwiye gushyigikirwa, twifuza ko rwose gahunda ya Made in Rwanda yagera kuri bose mu rubyiruko rw’u Rwanda, rugahanga ntirukopere ahubwo rugatekereza cyane kuko dufite n’igihugu cyiza cy’amahoro aho umuntu agira umwanya uhagije wo gutekereza.

Kandi igihugu cyacu gifite byinshi na twe twatunganya tukabyohereza mu mahanga, nk’amafiriti y’ibirayi akorerwa mu Rwanda ubu iyo ugeze ku bibuga by’indege uyasangaho kandi arakoreshwa, numva rero buhoro buhoro gahunda ya Made in Rwanda izagerwaho, urubyiruko rubishyizeho umwete, kandi urubyiruko rukwiye no kumenya kwamamaza ibikorwa byarwo rukorera mu Rwanda ”.

Nshimyumuremyi Cephas, umwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato kuko afite imyaka 25, akaba afite uruganda ruciriritse rwitwa Uburanga Product mu karere ka Musanze mu murenge wa Nkotsi, na we yishimira ko inzego zose z’ubuyobozi mu Rwanda zihora ziharanira icyateza imbere urubyiruko.

Yagize ati “Igihugu cyiza dufite nk’urubyiruko ni yo ntwaro ituma urubyiruko rubasha kwiteza imbere, kandi umwanya wo gutekereza rurawufite kuko nta sasu, nta vangura mu gihugu, agace kose wajyamo wakora umushinga wawe kandi ukunguka.

Rwose nkanjye nashoye igitekerezo gusa, aho natangije amafaranga 2000 gusa, nkora amavuta mu bimera bita igikakarubamba n’ibindi bimera, kuri ubu nkaba mbara umutungo uri hejuru ya miliyoni 40, rwose urubyiruko ni rugire ubushake ruhange udushya, umuntu akore ibyo abona bikenewe kandi biri ku isoko”.

Nshimyumuremyi yakomeje asaba Nyampinga w’u Rwanda na none kujya akorera ubuvugizi urubyiruko kugira ngo rujye rubona amahugurwa, ingendoshuri no gushyira imbaraga nyinshi mu kubonera urubyiruko ingwate, kuko ngo bamwe bazitirwa no kutabona ingwate.

NGABOYABAHIZI PROTAS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE