2017-11-21 14:43:49 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Basketball: Ikipe y’igihugu irateganya gukina imikino ya gicuti muri Tunisia

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-30 06:58:57

 
Share on:
 
Yasuwe:111
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe y’u Rwanda nkuru y’abagabo mu mukino wa basketball baratangaza ko bateganya gukina imikino ya gicuti muri Tunisia mbere y’uko bitabira amarushanwa y’imikino y’Afurika “FIBA Afrobasket 2017” izabera muri iki gihugu na Senegal kuva tariki 8-16 Nzeri 2017.

JPEG - 269.9 kb
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu barimo gukorera umwiherero muri Tunisia bitegura imikino ya Afrobasket

Ikipe y’igihugu iri mu mwiherero ikorera hanze, iherereye mu mujyi wa Souse muri Tunisia kuva ku Cyumweru tariki 27 Kanama 2017 ikaba izerekeza i Tunis tariki 06 Nzeri 2017.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Moise Mutokambali yatangarije Imvaho Nshya ko ikipe imeze neza morale iri hejuru ndetse ko banakiriwe neza muri Tunisia.

Avuga ko barimo kurebera hamwe n’andi makipe ari muri Tunisia ngo bategure uko bakina imikino ya gicuti izarushaho kubafasha kugira imyiteguro myiza y’iyi mikino y’Afrobasket.

Mutokambali avuga ko bashobora gukina imikino 3 ya gicuti n’amakipe y’ibihugu birimo RDC, Repubulika ya Centre Afrique ndetse na Mali.

Baracyategereje abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Moise Mutokambali wahagurukanye abakinnyi bagera ku 9 yatoranyije muri 17 bari mu mwiherero, avuga ko bategereje abakina hanze y’u Rwanda bazatangira kubageraho kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017.

Aba bakinnyi bagera kuri 4 bategerejwe muri Tunisia barimo Gasana Kenneth ukina muri Maroc, Manzi Dan, Rwabigwi Jean Paul Adonis na Twagirayezu Patrice baba muri USA.

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda C rikazakinira muri Tunizia, iri kumwe na Tunizia, Guinea na Cameroun, ikaba izitabira iyi mikino y’Afurika ku butumire nyuma y’aho itabashije kubona itike kuko yatsinzwe na Uganda mu mikino y’Akarere ka 5.

NKOMEJE GUILLAUME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE