2017-11-23 18:23:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

UNICEF na NAEB basinyanye amasezerano yo kurwanya imirimo ikoreshwa abana

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-30 06:39:55

 
Share on:
 
Yasuwe:43
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi (NAEB) cyagiranye amasezerano y’imyaka 2 n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) yo kurwanya no gukumira imirimo y’ubuhinzi bw’icyayi ikoreshwa abana n’ababyeyi bayikora bahetse abana.

JPEG - 207.3 kb
Urujeni Sandrine umuyobozi mukuru wungirije muri NAEB asinyana amasezerano y’ubufatanye n’umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda Ted Maly

Umuyobozi mukuru wungirije muri NAEB Urujeni Sandrine, avuga ko Leta y’u Rwanda imaze gutera intambwe mu kurwanya no gukumira imirimo mibi ikoreshwa abana bidatangiriye ku byerekeranye n’ubuhinzi bw’icyayi gusa.

Akomeza avuga ko ikigamijwe ari ukugira ngo naho byaba bisigaye bikurweho mu yindi mirimo ariko mu cyayi bimaze kugera ahashimishije. Atangaza ko mu mirimo irebana n’icyayi abenshi usangamo ari abagore kandi barimo n’abagejeje igihe cyo kubyara, hakabamo abasoroma icyayi bazanye abana bato badafashwe neza batambagira iruhande rwabo ariko inzego zisanga zigomba kukirwanya kandi byagabanutse.

Urujeni Sandrine avuga ko nubwo harimo kurebwa uburyo bwo kurwanya iyo mirimo ku bana hanatekerezwa aho abo bana bacibwa mu mirimo kugira ngo imibereho yabo ibe myiza, bityo ba bagore basoroma babe bafite aho bashyize abana kandi heza, bagire uburenganzira ku mirire myiza banabugire ku ishuri n’ubundi bwose umwana yemerewe.

Avuga ko NAEB yonyine itabigeraho hatabayeho ubufatanye n’amakoperative kuko ari yo agenerwa inganda akaba ari muri urwo rwego nabo baganirijweho kandi basabwa kwita no kugira uruhare ku buzima bwiza bw’abo bana n’ababyeyi babo.

Avuga ko UNICEF hari ubufasha yatanga mu gukumira icyabangamira uburenganzira bw’umwana kuko yagiye ibikora no mu bindi bihugu, asobanura ko batangiriye ku cyayi nk’igihingwa NAEB irebera ariko n’izindi nzego bazazirebaho.

Uhagarariye UNICEF mu Rwanda Ted Maly, avuga ko uruhare rwayo mu gukumira iyo mirimo ibangamira imibereho myiza n’uburenganzira by’umwana ari ugutanga inkunga ishingiye ku ikoranabuhanga haba mu mahugurwa no guhindura imyumvire y’abafite inganda zitunganya icyayi ndetse no ku makoperative kuko ariyo azigenga bikareka gukoreshamo abana.

Akomeza avuga ko bazahugura inganda n’amakoperative bakoreshaga abana kugira ngo bamenye ko bitemewe.

Dr. Claudine Uwera Kanyamanza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC), yashimye ubufatanye bugiye kubaho hagati y’inzego mu gukumira no kurwanya ibyabangamira uburenganzira bw’umwana, avuga ko NCC yafashe ingamba zo gushinga amarerero kugira ngo abana babone aho basigara hatekanye, hameze neza kandi harwanya imirire mibi binafashe ababyeyi babo kudakora muri iyo mirimo babahetse.

Nta mibare igaragazwa y’abana bakora mu mirima y’ubuhinzi bw’icyayi ndetse no mu nganda, gusa ku bushakashatsi bwakozwe na NAEB bugaragaza ko abagore 60% bakora mu mirima y’icyayi kugira ngo babone imibereho.

SEZIBERA ANSELME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE