2017-09-24 09:25:05 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kagame yagaragaje ibyatuma ubukerarugendo burushaho kwinjiza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-30 06:21:18

 
Share on:
 
Yasuwe:95
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari byinshi byakorwa mu gutuma urwego rw’ubukerarugendo rurushaho kubyazwa inyungu no kwinjiriza igihugu, igihe hari byinshi byitaweho byaba mu kureshya ba mukerarugendo no mu kwita ku kubaka ibikorwa remezo.

JPEG - 118.7 kb
Hagati ni Perezida Paul Kagame, ugana iburyo ni Florizelle Liser umuyobozi wa CCA na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Erica J. Barks-Ruggles; ibumoso ni Clare Akamanzi umuyobozi wa RDB na Dr Mukhisa Kituyi

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 29 Kanama 2017 i Kigali ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama nyunguranabitekerezo ya 41 ku bukerarugendo, inama yateguwe n’ishyirahamwe ry’ingendo ku mugabane w’Afurika (ATA), ishami ry’Akanama k’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (CCA).

JPEG - 251.3 kb
Perezida Paul Kagame (hagati) ari kumwe na bamwe mu bitabiriye inama

Kagame yavuze ko u Rwanda nk’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika rurajwe ishinga no kubyaza umusaruro ubwiyongere bw’abaturage mo ukwiyongera k’ubukungu n’amajyambere.

Yakomeje agaragaza ko by’umwihariko urwego rwa seivisi nk’ubukerarugendo, ko rufite byinshi by’amahirwe byaba mu gutanga imirimo ku baturage n’amahirwe menshi ku rubyiruko. Ati “Kugeza ubu uru rwego rwinjiza amadovize menshi, ariko dushobora kandi twabikora neza gutuma rurushaho. Kugira ngo dushobore kubyaza umusaruro urwego rw’ubukerarugendo birushijeho, bizadusaba kwita ku ishoramari ku bintu bitandukanye.”

Icya mbere Perezida Paul Kagame yavuze cyarushaho gutuma ubukerarugendo bwinjiza amadovize menshi, ni uko imbaraga Leta ishora mu guteza imbere imiyoborere myiza n’imikoranire mu baturage zishobora gutuma hitabwa no ku bidukikije no guhanga udushya mu kureshya ba mukerarugendo.

Ikindi serivisi z’ingendo zo mu kirere zifasha ba mukerarugendo kuza mu Rwanda ziteganywa kwiyongera igihe ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera kizaba cyuzuye.

Icya gatatu gisabwa, ni ukubaka ikoranabuhanga rishya, by’umwihariko hubakwa urubuga rukomeye rufasha mu kureshya ba mukerarugendo benshi no kubaha serivisi zirushijeho.

Perezida Kagame yavuze ko inshingano ya Guverinoma n’ibigo bikora mu rwego rw’ubukerarugendo ari ugukomeza gutanga uburezi bufite ireme n’amahugurwa kugira ngo Abanyarwanda babashe kwinjira neza mu rwego rw’ubukerarugendo n’izindi nzego zishamikiyeho bya kinyamwuga.

Umunyamabanga mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe inama z’ubucuruzi n’iterambere (UNCTAD), Dr. Mukhisa Kituyi, yavuze ko mu myaka 10 ishize imisoro iva mu bukerarugendo bwo hanze y’Afurika yikubye inshuro eshatu, kuva kuri 14% kugera kuri 44% z’amadolari y’Amerika yinjira.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko kugeza ubu ubukerarugendo bwinjiza arenga 10% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, GDP. Kuva mu 2010 kugera mu 2016, ubukerarugendo bwakubye kabiri ayo bwinjizaga, agera ku madolari y’Amerika miliyoni zirenga 400.

Mu kurushaho gukurura ba mukerarugendo, u Rwanda rwazanye muri pariki y’Akagera izindi nyamanswa nini zari zarahacitse mbere, gahunda yihariye yo kubarura ingagi, umutekano kuri ba mukerarugendo uriyongera no kubaka ibikorwa remezo bifasha mu nama zikomeye n’amahoteli yo kwakiriramo abantu n’ibindi.
Iyi nama ije mu gihe ejo bundi, tariki ya mbere Nzeri ku nshuro ya 13 u Rwanda ruzagira umuhango wo kwita izina abana b’ingagi.




MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE