2017-11-21 14:43:49 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Karongi:Abaturage bahamya ko umuganda ubafasha kwihutisha iterambere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-29 14:00:08

 
Share on:
 
Yasuwe:20
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu karere ka Karongi, by’umwihariko abo mu murenge wa Murambi, bahamya ko bamaze kumenya akamaro k’umuganda kubera iterambere ubagezaho, iyi akaba ari nayo mpamvu ituma bawitabira ku bwinshi.

JPEG - 215.5 kb
Abaturage bari gukora umuhanda ugera ku kagari ka Shyembe (Foto Vestine D)

Tariki 26 Kanama 2017 mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama, wabereye mu murenge wa Murambi mu karere ka Karongi, abaturage bakoze umuhanda w’umugenderano ubahuza n’akagari ka Shyembe, bakanakora ikiraro cyari gishaje, barangije bishimira ko iyi gahunda y’umuganda isigaye ibafasha kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibugarije.

Abaturage bitabiriye uyu muganda baganiriye n’Imvaho Nshya, bakaba bemeza ko igikorwa cy’umuganda gituma bagera ku iterambere kandi babigizemo uruhare, aho imbaraga zabo ziba zahurijwe hamwe kandi zigatanga umusaruro ufitiye igihugu n’abagituye akamaro.

Joel Maniraho, umwe muri abo baturage, yagize ati “Umuganda udufatiye runini, nka ririya teme riri ku muhanda unyura munsi y’ikigo nderabuzima cya Kirinda werekeza ku biro by’umurenge wa Murambi ryari ryarapfuye imodoka zitemerewe kugera ku bitaro, zahagera zigaparika, ariko ubu ikibazo turagikemuye kuko dukoze ikiraro, imodoka zizajya zigera ku murenge no ku biro bya ADRA nta kibazo”.

Yakomeje avuga ko umuhanda wundi bakoze werekeza ku kagari ka Shyembe nawo wari warapfuye, ariko ubu abajya kwaka serivise ku kagari bizajya biborohera, kuko ngo ubusanzwe iriya mihanda y’imigenderano inoza ubuhahirane.”

Anenga abatitabira umuganda, akabibutsa ko kutitabira umuganda bihanirwa, aho umuntu atanga amande y’amafaranga ibihumbi bitanu. Mukamana Mariya, na we avuga ko gukora umuganda ari inshingano za buri munyarwanda, kubera ibikorwa bihakorerwa byose biba bigamije iterambere kandi rifitiye abaturage bose akamaro.
Yagize ati “Nk’uyu muhanda wari warapfuye ariko urakozwe, iri teme ryari ryarapfuye imodoka zitakihanyura none ryakozwe”.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukashema Drocelle, asaba abaturage kujya bakomeza kwitabira ibikorwa by’umuganda kuko amafaranga yakagombwe gukora ibikorwa bihakorerwa ajya gukora ibindi bikorwa birimo kwubaka amavuriro n’ibindi.

DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE