2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rubavu:Congo yasubijwe umupolisi wayo wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-29 08:32:22

 
Share on:
 
Yasuwe:326
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

U Rwanda rwashubije igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umupolisi wabo wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda yarenze umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

JPEG - 389 kb
Mu gushyikiriza Congo umupolisi wayo wafatiwe mu Rwanda, Polisi y’u Rwanda yashimiwe imikorere myiza

Uwo mupolisi wa Congo witwa Sgt Maj. Nemegabe Ndosa Paul w’imyaka 36, yabarizwaga mu bashinzwe kubungabunga umutekano mu mujyi wa Goma, ku ruhande rwegereye umupaka w’u Rwanda.

Yafashwe kuwa 26 Kanama 2017 ahagana saa yine z’amanywa mu murenge wa Gisenyi, mu kagari ka Bugoyi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akaba n’umugenzacyaha mu ntara y’Uburengerazuba CIP Kanamugire Theobard, yavuze ko uyu mupolisi yasubijwe iwabo kubera imikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’ibihugu byombi, ndetse agaragaza ko atari ubwa mbere bibaye mu myaka 2 ishize.

Yagize ati “Uyu mupolisi wasubijwe muri Congo yafashwe yataye umutwe atazi ko yarenze aho yemerewe kuba ari ku butaka bwabo, mu burinzi bwabo, ubwo kuko twabonaga afite ikibazo twamujyanye kwa muganga kumuvuza tubonye agaruye imbaraga dusaba ubuyobozi bwabo kuba baza kumufata bakamusubizayo, nta gikoresho yari afite kuko intwaro yari yazijugunyiye abo bakorana.”

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko mu myaka ibiri ishize hamaze gufatwa abapolisi bagera kuri 2, ariko ngo kubera imikoranire myiza na Polisi yo muri Congo bahita babahererekanya, ku bufatanye n’ishami ry’ingabo zishinzwe kugenzura umutekano ku mupaka, EJVM.

Sgt Maj. Namegabe Ndosa Paul, wasubijwe iwabo muri Congo, yagize ati “Nsanzwe mfite ikibazo cyo mu mutwe, nigeze no kujya kwivuza bansaba amadorali 20 ngo banyuze mu cyuma ndayabura, nagiye kumva numva mu mutwe birahindutse sinzi uko nisanze ku butaka bw’u Rwanda, ndashimira Polisi y’u Rwanda yamfashe neza, banjyanye no kwa muganga baramvuza.”

Maj. Said Lubuva wari uhagarariye itsinda rya EJVM, yashimye imikorere myiza ya Polisi y’u Rwanda, asaba ko imikorere nk’iyi yakomeza. Yagize ati “Twe ikibazo kituzanye ni ukugira ngo dufate uwarengereye tumusubize igipolisi cya Congo, ibindi bizajya biganirwaho na Leta zombi, ariko turashima imikoranire myiza iri muri Polisi y’u Rwanda.”

IYAREMYE YVES

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE