2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga:Abahinzi, aborozi n’amabanki biyemeje kunoza imikoranire

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-29 08:28:46

 
Share on:
 
Yasuwe:32
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abahinzi n’aborozi bo mu turere dutandukanye bagiranye ibiganiro n’amabanki n’ibigo by’imari, hagamijwe kuvugurura imikorere n’imikoranire, mu buryo bwo koroherezwa kubona inguzanyo.

JPEG - 347.7 kb
Ibiganiro byahuje amabanki n’abahanzi n’aborozi byafatiwemo imyanzuro izafasha mu kunoza imikoranire

Ibiganiro by’iminsi ibiri byabereye mu Karere ka Muhanga, byahuje abahinzi, aborozi, ibigo by’imari n’amabanki ku kibazo cyo gusaba no guhabwa inguzanyo, dore ko abahinzi bavuga ko kubona inguzanyo bikigoranye.

Ku ruhande rw’abahinzi n’aborozi, bashinja ibigo by’imari n’amabanki ko bibananiza mu gihe bashatse gufata inguzanyo, bakabasiragiza babatuma ibyangombwa bitandukanye, ndetse banabibona hakaza andi mananiza.

Kato Nathan, umuhinzi-mworozi wo mu Karere ka Muhanga, avuga ko amaze igihe asaba inguzanyo kandi ko n’ibyangombwa bamwatse mbere yo kuyihabwa yabizanye, ariko ntibyahabwa agaciro.

Yagize ati «Ibyangombwa byose mwansabye narabibahaye, ntegereza ko mumpa inguzanyo kugeza uyu munsi ntayo nari nabona, rwose nasabaga ko iyi mikoranire ihinduka noneho kubona inguzanyo bikihutishwa, kuko bidindiza abahinzi ndetse bigatuma n’umusaruro ugabanuka.»

Bamwe mu bahagarariye ibigo by’imari n’amabanki atandukanye bari bitabiriye ibi biganiro, basobanuye ko gutinda kubona inguzanyo bikunze guterwa nuko abazisaba nabo ubwabo bakererwa kuzana ibyangombwa baba basabwe.

Amabanki akavuga ko iyo abasaba inguzanyo bazanye ibisabwa byose, kubona inguzanyo byihuta kuko nta bindi baba basabwa uretse ibyo byangombwa.
Abahinzi n’aborozi bibukijwe ko uko bagenda batinda gushaka ibyangombwa basabwa ngo bahabwe inguzanyo, ari nako inguzanyo itinda kuko badashobora gutanga inguzanyo itubahirije amabwiriza.

Umwe mu baje bahagarariye banki, yagize ati «Turifuza ko twese tworoherana, murashaka inguzanyo, natwe tugomba kuyibaha ari uko mwubahirije ibyo musabwa. Ibyangombwa iyo bibonetse nta rwitwazo rundi inguzanyo murayihabwa.»
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent, avuga ko kuba babashije kuganira ku mbogamizi buri wese yahuraga nazo, bakabona n’icyadindizaga imikorere n’imikoranire buri ruhande rugiye gukosora amakosa rwakoraga.

Kayiranga yasabye abahinzi n’aborozi kudakoresha inguzanyo mu bindi bitari ubuhinzi n’ubworozi, kuko hari abazihabwa ugasanga barazikoresha icyo zitasabiwe.
Yagize ati «Mutinyuke mufate inguzanyo kandi amabanki nayo abafashe kuzibona yirinda kubasiragiza, kandi ndizera ko mugiye kuvugurura iyo mikorere itari myiza.»
Muri ibi biganiro ubuyobozi bwa Banki Unguka bwahise bwemerera umuturage inguzanyo yo korora inkoko 200 mu gihe kitarenze icyumweru, andi mabanki n’ibigo by’imari nabyo byemera kwihutisha inguzanyo ku bayisabye.

MUHIZI ELISÉE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE