2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Handball: APR HBC yatangiye imyiteguro y’imikino y’Afurika

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-29 07:48:47

 
Share on:
 
Yasuwe:121
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu ikipe ya APR HBC baratangaza ko bamaze gutangira imyiteguro y’imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika “African Handball Champions League 2017” izabera i Hammamet muri Tunisia kuva tariki 19-30 Ukwakira 2017.

JPEG - 293.4 kb
Umutoza wa APR HBC, Bagirishya Anaclet utangaza ko batangiye kwitegura imikino y’Afurika bagiye kwitabira ku nshuro ya mbere

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’umutoza wa APR HBC, Bagirishya Anaclet yatangaje ko kuri bo batangiye imyitozo y’iyi mikino y’Afurika ubwo bitabiraga irushanwa “Umurage Handball Trophy” baje no kwegukana batsinze Police HBC ku mukino wa nyuma ibitego 26 kuri 23.

Yagize ati “Kuri twe twaratangiye, kubera ko ugereranyije n’uko shampiyona yarangiye muri Nyakanga 2017, navuga ko abakinnyi bacu bagarutse mu myitozo kuko mu minsi yashize babashije kwitabira irushanwa ry’Umurage twanatwaye rero kuritwara nta kindi ni uko twari mu gihe cy’imyitozo”.

Uyu mutoza avuga ko abakinnyi ba APR HBC bazasubukura imyitozo y’iyi mikino kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017, ni nyuma y’uko bari bamaze icyumweru kimwe mu karuhuko nyuma y’irushanwa ry’Umurage Handball Trophy.

Bagirishya Anaclet yemeza ko n’ubwo imyitozo igomba gukomeza kugira ngo abakinnyi badatakaza ibihe byiza barimo kandi bitegura irushanwa rikomeye nka ririya, barateganya umwiherero w’iyi mikino y’Afurika ushobora gutangira mu mpera za Nzeri 2017.

Yizera ko bazabona umwanya mwiza muri aya marushanwa

Umutoza wa APR HBC, Bagirishya Anaclet avuga ko n’ubwo ari ku nshuro ya mbere bazaba bitabiriye iyi mikino y’amarushanwa y’Afurika, bafite icyizere cyo kuzabona umwanya mwiza mu makipe azaba yitabiriye. Ibi abihera ku kuba bafite ikipe nziza ifite bamwe mu bakinnyi basanzwe bafite inararibonye muri aya marushanwa. Ati “Turizera ko tugiye kujya hariya mu rwego rwo kugira ngo duharanire gukora ibyiza, duharanira kubona umwanya mwiza ugereranyije n’amakipe azaba yitabiriye. Dufite abakinnyi beza kuko barimo bamwe bagiye bafite ubunararibonye kuko bamwe batagiye kwitabira bwa mbere harimo ababashije kugira amahirwe yo gukina aya marushanwa bakinira Police HBC navuga ko ari abakinnyi b’ingenzi umuntu yagenderaho basanzwe bamenyereye amarushanwa ikindi ni uko iyi kipe yacu igizwe n’abakinnyi bakiri bato barimo n’abari mu ikipe y’igihugu U-20 bityo ko amarushanwa mpuzamahanga atari ikintu gishya kuri bo”.

Aba bakinnyi APR HBC yasinyishije ibakuye muri Police HBC barimo Jean Paul Muhawenayo n’umunyezamu Samuel Bananimana.

Muri uyu mwaka wa 2017, APR HBC yitwaye neza kuko yabashije kwegukana ibikombe bitandukanye birimo igikombe cya shampiyona, igikombe cya “Carre d’AS”n’icyo kwizihiza umunsi w’Intwari.

NKOMEJE GUILLAUME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE