2017-11-22 09:53:14 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kicukiro: Urubyiruko rwasabwe kwitwararika indangagaciro za kinyarwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-29 07:10:52

 
Share on:
 
Yasuwe:149
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne yasabye abana b’abakobwa kugendana indangagaciro z’umuco nyarwanda bakirinda gusamara no kujya mu ngeso mbi zishobora kubakururira kwandura icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara.

JPEG - 266.6 kb
Dr Jeanne Nyirahabimana, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro

Ibi Dr Nyirahabimana yabigarutseho ubwo hasozwaga icyumweru cy’ubukangurambaga bugamije gushishikariza abantu kwirinda icyorezo cya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Meya Nyirahabimana yasabye abana b’abakobwa bari bitabiriye uyu muhango kujya bitwararika indangagaciro n’umuco nyarwanda nyuma y’uko byagaragaye ko hari bamwe mu bana b’abakobwa batwarwa n’ibigezweho bikabatera gusamara no kwiyandarika.

Dr Nyirahabimana yagize ati “Inyigisho nyinshi zitangwa muri uyu muhango cyane cyane ni mwe urubyiruko ziba zireba kugira ngo u Rwanda rwacu rugire abana babyiruka birinda Sida. Nyabuneka ba Nyampinga bacu, bana bacu b’abakobwa mureke twiyubahe, nitubyina ntitukabyine nk’ibyo tubona kuri televiziyo ahubwo tujye tubyina kinyarwanda kuko ni byo byiza, tuge tubyina bya kinyarwanda kuko si byiza ko twambara ubusa.

Akomeza agira ati “N’abasore na mwe mufite impano yo kuririmba ni byiza ariko muri byose tujye twibuka umuco nyarwanda ndetse n’indangagaciro z’igihugu cyacu.”
Ubu butumwa bw’umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro yabutanze nyuma y’uko bamwe mu bana bari bamaze kubyina mu mbyino zigezweho, ibintu bitashimishije benshi mu bitabiriye uyu muhango aho bemeza ko abana bato baba bagomba kwitoza ibirebana n’umuco gakondo w’igihugu aho kwitoza ibyo babona ku mateleviziyo.

Bamwe mu bana b’abakobwa baganiriye n’Imvaho Nshya kuri iyi ngingo y’imyitwarire bemeje ko hari bagenzi babo batwarwa n’imico y’amahanga ndetse rimwe na rimwe bakanabijyamo cyane ntibabe bagifite rutangira, gusa bemeza ko ibyo urubyiruko rw’u Rwanda rudakwiye kwigana ibyo rubona kuri televiziyo zo hanze byose.

Umwe mu bana b’abakobwa yagize ati “Hari ukuntu umuntu akunda bene biriya bintu byo kubyina nk’abazungu cyane akaba atakibuka ko ari umunyarwandakazi, njye icyo nababwira ababikunda ni uko bakwibuka ko ari Abanyarwanda bagakomeza indangagaciro z’umuco wacu.”

Bamwe mu babyeyi batanze ubutumwa kuri iyi ngingo basabye urubyiruko kwihatira gukunda umuco w’igihugu cy’u Rwanda kuko ari byo bizatuma bawushakira ibiwuteza imbere ukabaryohera, anaboneraho gusaba abandi babyeyi na bo ubwabo kwisuzuma bagatoza abana babo umuco ubereye umunyarwanda n’umunyarwandakazi.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE